Gakenke: Inkuba yakubise abanyeshuri babiri, umwe yitaba Imana

Abanyeshuri babiri biga ku kigo cy’amashuri abanza cya Kirabo giherereye mu Murenge wa Busengo mu Karere ka Gakenke bakubiswe n’inkuba kuwa mbere tariki 27/08/2012, umwe ahita yitaba Imana.

Ahagana saa kumi n’imwe, abanyeshuri barangije kwiga, abana bugamye imvura ku ishuri maze babiri muri bo bakubitwa n’inkuba.

Ngiruwonsanga Ferdinand w’imyaka 10 yahise apfa mu gihe mugenzi we witwa Turikumwe Eric w’imyaka 12 yajyanwe kwa muganga ku Bitaro Bikuru bya Nemba agihumeka; nk’uko bitangazwa na Bisengimana Janvier, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busengo.

Umwana witabye Imana ni mwene Karamaga utuye mu mudugudu wa Rusebeya, Akagali ka Kirabo mu Murenge wa Busengo.

Mu kwezi kwa mbere kw’uyu mwaka, inkuba yahitanye abantu batatu bo mu Murenge wa Muhondo, abandi babiri bajyanwa ku Bitaro bya Ruli aho bavuwe bagakira.

Ikamyo yakoze impanuka

Muri uwo mugoroba wa tariki 28/08/2012, kandi ikamyo ya rukururana yo mu bwoko bwa Scania yakoze impanuka mu Kagali ka Nyakina, Umurenge wa Gashenyi kubera ubunyereri bwatewe n’imvura yagwaga ariko nta muntu yahitanye.

Iyo kamyo yo mu gihugu cya Tanzaniya ifite puraki T 820 BHL na T 884 BHL yavaga mu gihugu cya Tanzaniya yerekeza i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho yari ijyanye imizigo y’ibyuma bya Electronics bya UN.

Mohamed Sheriff, umushoferi wari utwaye iyo kamyo atangaza ko impanuka yatewe n’ubunyereri bwa kaburimbo idafite utubuye dushinyitse n’imvura yagwaga.

Yongeraho ko yagerageje gufata feri imodoka iranyerera, maze irenga umuhanda ihita ihindukira ireba aho ivuye.

Ikamyo yakoze impanuka nta cyo yabaye uretse ipine yaturitse no guhombana (Photo: N. Leonard)
Ikamyo yakoze impanuka nta cyo yabaye uretse ipine yaturitse no guhombana (Photo: N. Leonard)

Mohamed ashimangira ko kaburimbo inyerera cyane iyo imvura iguye kuko umuhanda unogerejwe bityo agasaba ko hashyirwaho igice cy’utubuye dushinyitse ngo naho ubundi izakomeza guteza impanuka.

Iyo kamyo ntacyo yabaye uretse ipine imwe y’imbere yaturitse no guhombana byoroheje ku kizuru kubera ibiti yagiye igonga.

Aho hantu yakoreye impanuka, mu ijoro rishyira kuwa mbere tariki 27/08/2012 haguye ivatiri yo mu bwoko bwa Corolla abantu batanu bose bari bayirimo bayisohokamo amahoro uretse uwavunitse urutugu.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka