Gakenke: Imodoka yarenze umuhanda itangirwa n’igiti

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux yavaga mu Mujyi wa Musanze igana mu Mujyi wa Kigali yakoze impanuka mu masaha saa mbiri z’ijoro tariki 21/11/2012 irenga umuhanda ku bw’amahirwe itangirwa n’igiti gitemye.

Iyo modoka ifite puraki RAA568 F yakoze impanuka igeze mu ikoni ryo mu Kintama rikunda kuberamo impanuka mu Kagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke.

Umushoferi wari utwaye iyo modoka yatangarije Kigali Today ko yagerageje gukata ikoni afashe feri imodoka irikaraga igenda ikinyumanyuma ihagama munsi y’umuhanda itangiriwe n’igiti.

Iyo icyo giti kitahaba ngo yari kuruhukira mu mukokwe mubi cyane uri metero nke hafi aho. Iyi mpanuka yabaye nyuma gato y’imvura yari ihise, ikaba ishobora kuba yatewe n’ubunyereri bw’umuhanda.

Imodoka ya Hilux yarenze umuhanda itangirwa n'igiti. (Photo: N. Leonard)
Imodoka ya Hilux yarenze umuhanda itangirwa n’igiti. (Photo: N. Leonard)

Umushoferi n’undi muntu bari kumwe basohotsemo ari bazima. Uwo mushoferi umaze imyaka 11 atwara imodoka atangaza ko ari bwo bwa mbere akoze impanuka.

Asanga nta buhanga bundi afite uretse Imana yonyine yakoze ibitangaza imodoka ikagarurwa n’igiti.

Kuva mu ntangiro z’umwaka 2012 kugeza mu Kwakira, mu Karere ka Gakenke habaye impanuka zigera kuri 50 zihitana abantu 16 abandi barenga 50 barakomereka; nk’uko Polisi yo mu Karere ka Gakenke ibitangaza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka