Gakenke: Imodoka yagonze umugore ahita yitaba Imana

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 witwa Bankundiye Solange yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yambaye puraki RAB 149 Z mu mujyi wa Gakenke ahita yitaba Imana saa saba z’ijoro rishyira tariki 18/07/2012.

Polisi ikorera mu karere ka Gakenke yahise ijyana umurambo wa nyakwigendera mu buruhukiro by’Ibitaro Bikuru bya Nemba.

Imodoka yamugonze yanze guhagarara, ikomeza yerekeza i Kigali ariko abashinzwe umutekano bahise batabara bagerageje kuvugana na bagenzi babo bakorera mu karere ka Rulindo kugira ngo ifatwe.

Imodoka igeze i Shyorongi yagonze bariyeri ya polisi ikomeza ijya i Kigali ariko ikurikirwa n’imodoka ya polisi igeze ku Giticyinyoni yakase yerekeza mu Ntara y’Amajyepfo; nk’uko bitangazwa na Dusabimana Jean Marie Vianney, kigingi wayo.

Dusabimana avuga ko bageze ku Ruyenzi maze Habimana Pierre, umushoferi wari utwaye iyo FUSO ahamagara umushoferi mugenzi we utuye ku Ikora mu karere ka Rubavu amugira inama yo kugaruka akishyikiriza Polisi y’aho yakoreye icyaha.

Bagarutse bageze mu Gakenke hafi y’aho yagongeye umugore ahita yitaba Imana aparika imodoka ahita aburirwa irengero.

Uwo nyakwindera yari atuye mu kagali ka Kagoma, mu murenge wa Gakenke, akarere ka Gakenke. Yashakanye na Sinamenye Egide akaba amusigiye abana babiri.

Tariki 17/07/2012, indi ikamyo yo mu gihugu cya Uganda yerekezaga i Rubavu yagonze Rav 4 mu murenge wa Gakenke abantu babiri barakomereka, Bishop Rwandamura wo mu itorero UCC arokoka iyo mpanuka.

Mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu k’uyu mwaka, umunyegari yahitanwe n’ikamyo, undi arakomereka mu murenge wa Gashenyi ho mu karere ka Gakenke.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Iyi foto muyikureho mwo kabyara mwe!

yanditse ku itariki ya: 18-07-2012  →  Musubize

Birababaje ariko polisi ikwiriye kwita kumutekano wakakarere ka gankeki si non abantu barashira. bazahashyire bariyeri na Humps.

yanditse ku itariki ya: 18-07-2012  →  Musubize

This is unethical kandi bikunda kugaragara mu nkuru zanyu z’impanuka ,ntimugomba kugaragaza amafoto nk’aya,mushobora kureba ico musimbuza ifoto cyangwa mukayitwikira ariko kuyigaragaza uko yakabaye ,no!

NTWALI yanditse ku itariki ya: 18-07-2012  →  Musubize

Ariko se uyu mubyeyi we iri joro yagahe kweli? gusa Imana imwakire kandi aba bashoferi nabo bajye bagenda neza. Polisi na yo ikorera muri iyi centre (Gakenke) ndabona idakora akazi kayo kuko ntibyumvikana izi mpanuka zose???, ikindi nacyo que j’ai constaté est que yaba Polisi cyangwa Abasilikare badushuka ko bari kuri patrouille, bwamara kwira cyane bakitahira ibyo bigaragarira kuri izi mpanuka, Abajura batumaze ho ibintu, amatungo, ubwicanyi mu ngo, yewe n’amafranga dutanga yaburi kwezi y’umutekano sinzi nicyo bitumarira??????

Adar yanditse ku itariki ya: 18-07-2012  →  Musubize

Ntibyemewe mu itangazamakuru kugaragaza ifoto y’umurambo cyane nk’uyu wakomeretse bikabije. bishobora guhungabanya abantu. tekereza nkawe ari umubyeyi wawe?

Frederic yanditse ku itariki ya: 18-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka