Gakenke: Ikamyo yahitanye umuntu, undi arakomereka bikomeye

Ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yagonze abanyegari babiri umwe ahita yitaba Imana, undi arakomereka bikomeye ku gicamutsi cyo kuwa kabiri, tariki 26/06/2012 mu kagali ka Taba, umurenge wa Gashenyi mu karere ka Gakenke.

Iyo Fuso ifite puraki RAB 990 D yavaga i Musanze yerekeza i Kigali ivugiriza ihoni abanyegari babiri bagenda baringaniye mu muhanda kugira ngo bave mu muhanda.

Iyamuremyi wari mu muhanda yarikanze agonga mu mugenzi we witwa Gatarama Alphonse ahita agwa mu modoka iramugonga ; nk’uko bitangazwa na Polisi ikorera mu karere ka Gakenke.

Gatarama yahise apfa, mu gihe Iyamuremyi we yakomeretse cyane ahita ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.

Muganga wamwakiriye ku Bitaro Bikuru bya Nemba, Dr. Kamugisha Jean Nepomuscene atangaza ko Iyamuremyi yaje atavuga kandi yavunitse imbavu eshanu z’iburyo, igufa ry’itako, igiti kinjiye mu igufa ryo hagati y’amaguru anava amaraso mu matwi.

Imodoka yagonze abanyegari yamenetse ikirahuri iranahombana imbere.
Imodoka yagonze abanyegari yamenetse ikirahuri iranahombana imbere.

Kuri uwo munsi, yahise yoherezwa kuvurirwa ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kubera ko ibitaro bya Nemba bitagira cyuma cyo kumusuzuma ngo hamenyekane ikibazo gituma avirirana amaraso mu matwi; nk’uko byemezwa na Dr. Kamugisha.

Gatarama Alphonse w’imyaka 32 yakomokaga mu mudugudu wa Karorero, akagali ka Buheta mu murenge wa Gakenke. Yitabye Imana akiri ingaragu.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka