Gakenke: Havumbuwe grenade n’amasasu 40

Ahagana saa yine za mugitondo, kuri uyu wa kabiri tariki 23/04/2013, mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Gashenyi, Akagali ka Nyacyina mu mudugudu wa Mukira, umuturage yataburuye igisasu cyo mu bwoko bwa grenade n’amasasu 40.

Ubwo umuturage witwa Nyirandayahaze Chantal yahingaga mu murima we, yaguye kuri grenade n’amasasu 40 bigaragara ko bimaze igihe kinini. Bikekwa ko ari ibisasu byo mu gihe cy’intambara y’abacengezi yayogoje Akarere ka Gakenke.

Ubuyobozi bw’umurenge bwihutiye kubimenyesha abashinzwe umutekano nabo bahita bahagera babikuraho kugira ngo bitagira ubuzima bw’Umunyarwanda bihitana; nk’ uko bitangazwa na Byiringiro Simeon, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashenyi.

Mu kuboza 2012, abana babiri b’abavandimwe bo mu Mudugudu wa Mutara, Akagali ka Raba, Umurenge wa Minazi bitabye Imana bahitanwe n’igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade batoraguye baragikinisha kirabaturikana.

Mu myaka ya 1997-1998, Akarere ka Gakenke kabaye indiri y’abacengezi bityo ibyo bisasu bitoragurwa bikaba bishobora kuba bifitinye isano na byo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka