Gakenke: Batatu bakubiswe n’inkuba imvura itagwa, umwe yitaba Imana

Ku gicamunsi cya tariki 29/01/2013, inkuba yakubise abantu batatu imvura ikubye, umwe ahita yitaba Imana mu Kagali ka Ruhanga mu Murenge wa Busengo, Akarere ka Gakenke.

Iyo nkuba yakubise abo bantu ubwo bari mu rugo imvura iri hafi kugwa. Ndayisaba Janvier w’imyaka 17 yahise apfa, Ruvugabigwi Florent w’imyaka 38 na Mutuyimana Yvonne w’imyaka 27 bahise bajyamwa ku Kigo Nderabuzima kugira ngo bitabyeho n’abaforomo.

Mu kwezi kwa munani 2012, abanyeshuri babiri bo muri uwo murenge bakubiswe n’inkuba, umwe na we ahita yitaba Imana.

Tariki 19/01/2013, undi muturage witwa Hakorimana Faustin wo mu Kagali ka Nyanza, Umurenge wa Coko yakubiswe n’inkuba ahita apfa.

Umuyobozi w’Akarere ka gakenke, Nzamwita Deo, avuga ko inkuba ari ikibazo gihangayikishije, aboneraho gusaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge gukangurira abaturage kwirinda inkuba mu gihe imvura irimo kugwa, birinda gukoresha terefoni, ibyuma bikoresha umuriro nka mudasobwa, radiyo n’ibindi, kugama munsi y’ibiti ndetse no kwitwikira imitaka ifite ibyuma.

Uyu muyobozi akangurira abayobozi b’ibigo by’amashuri gushyira uturindankuba (paratone) ku mashuri bayobora mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abana barera.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka