Gakenke: Bafatanwe igihanga cy’ingurube n’inkwavu 27 bibye ngo bishyure umwenda

Abana bane batuye mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke, kuwa kane tariki 30/08/2012, bafatanwe ingurube n’inkwavu 27 bibye ngo bashaka kwishyura umwenda bari bafitiye umucuruzi.

Maniriho Joseph w’imyaka 18 na Habiyambere Patrick w’imyaka 23 bagiye mu rugo rwa Mutabera Joseph bafata ingurube bayihambira umunwa, barangije bayikubita mu mutwe imera nk’iyapfuye maze bayishyira umucuruzi w’inyama z’ingurube ukorera mu mujyi wa Gakenke.

Muri iryo joro, abo basore babiri kandi bibye inkwavu 27 z’ikigo cyisumbuye cya Nyarutovu kugira ngo babashe kwishyura Hategekimana Damien, wabakopwe ibintu bitandukanye; nk’uko babitangaza.

Habiyambere na Maniraho bafatanwe igihanga.
Habiyambere na Maniraho bafatanwe igihanga.

Umuzamu wo kigo cya Nyarutovu washidutse inkwavu zibwe, muri iryo joro, yahise ajya mu Gasentere ka Gakenke gutega abo bajura asanga inkeragutabara zafashe abasore batatu bafite intumbi y’ingurube baza no kubabwira ko bibye n’izo nkwavu; nk’uko bitangazwa na Wilson Safari, umuyobozi w’ikigo cyisumbuye cya Nyarutovu.

Iyo ngurube yafatiwe kwa Hategekimana ucuruza resitora n’inyama z’ingurube zizwi nk’“akabenzi” mu mujyi wa Gakenke, na we ubu akaba afunganye nabo.

Hategekimana w’imyaka 42 yahakanye yivuye inyuma ko abo yakopye igihe bakoraga akazi k’ubuyede mu Gakenke ingurube bayizanye babyumvikanye. Abantu ariko bibaza impamvu bayijyanye iwe, aho kuyigurisha ahandi bakamuzanira amafaranga ye bafatiye umwenda.

Maniraho na Habiyambere bibye kandi inkwavu 27 bazijyana kuzigurisha ku mucuruzi wazo witwa Tugizwenayo Jean d’Amour usanzwe ukora ubucuruzi bw’inkwavu azijyana kuzigurisha mu Mujyi wa Kigali.

Abantu bane bari mu maboko ya Polisi bakurikiranweho ibikorwa bw'ubujura (Photo: N. Leonard).
Abantu bane bari mu maboko ya Polisi bakurikiranweho ibikorwa bw’ubujura (Photo: N. Leonard).

Tugizwenayo nawe uri mu maboko ya Polisi, avuga ko yaguze izo nkwavu mu masaha ya saa sita na saa saba z’ijoro. Yongeraho ko yaketse ko bazibye ariko ntiyagira icyo akora kugira ngo bafatwe ahubwo abishyura amafaranga makeya ugereranyije n’amafaranga zari zikwiriye.

Ingingo ya 301 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya igihano cy’igifungo kuva ku myaka umwe n’amezi abiri kugeza ku myaka ine n’ihazabu ryikubye inshuro enye kugeza ku 10 by’ibyibwe ku cyaha cy’ubujura buciye icyuho gikozwe habayeho kwinjira mu rugo cyangwa kumena inzu.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka