Gakenke: Akazungunarara kamucyuje imbokoboko

Umugore w’imyaka 30 witwa Leontine Mukamurera utuye mu Kagali ka Buyange mu Murenge wa Mataba, Akarere ka Gakenke, yaremye isoko rya Gakenke tariki 11/12/2012 ashaka guhahira abana ariko ntibyamuhira kuko amafaranga yari guhahisha yariwe mu mukino uzwi nka kazungunarara.

Uyu mubyeyi w’abana babiri avuga ko yagurishije imisambi ibiri akuramo amafaranga 1000 maze ayasheta mu mukino umeze nk’urusimbi uzwi nka kazungunarara kugira ngo amafaranga yiyongere ahahe byinshi.

Ngo impamvu yamuteye gukina uwo mukino nuko yabonye umugabo witwa Jean Claude Nizeyimana ashyiraho amafaranga yarangiza akarya (akabona andi). Mukamurera yemeza ko Nizeyimana yariye ibihumbi bitanu yirebera na we ashaka kugerageza amahirwe ye.

Mukamurera (ibumoso ) ashinja Nizeyimana gukorana n'abamucuje utwe. (Photo: N. Leonard).
Mukamurera (ibumoso ) ashinja Nizeyimana gukorana n’abamucuje utwe. (Photo: N. Leonard).

Uwo mubyeyi ngo utari umenyereye uwo mukino atangaza ko yashyizeho igihumbi barakirya, maze ajya kuguza umuvandimwe we 1500 na yo ayashyizeho biba nka mbere.

Mukamurera uvangamo kwitsa imitima ashinja Nizeyimana gukorana n’abakina kazungunarara, bashaka gukurura abantu batabizi. Nizeyimana abihakana avuga ko yari yaje kugurisha inzoga ngo ahahire na we abana be.

Nizeyimana w’imyaka 25 na Mukamurera baje gutabwa muri yombi n’inkeragutabara babashyikiriza polisi ikorera mu Karere ka Gakenke.

Mu isoko rya Gakenke havugwa umukino kazungunarara ukuriwe n’umugabo uzwi ku izina rya Rudomoro, umukino usa nk’urusimbi ucuza abaturage amafaranga yabo. Rudomoro yafunzwe azira urusimbi inshuro nyinshi ariko kugeza n’ubu aracyabikora.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu ni uwamenyekanye. Mu isoko rya Gakenke urusimbi, kazungunarara n’ubujura bwa terefone. Abayobozi bo b’i Gakenke nibafate ingamba zikaze aho ubundi abatekamutwe bazakomeza gucuza abaturage nta nkomyi.

Umusaza yanditse ku itariki ya: 12-12-2012  →  Musubize

bombi bari bahaze sha ubwo se bavandimwe dusangiye urubuga murumva uwo atari umuregwe buri munsi bahora badukangurira ku maradio ko hari bakarya rugo aha nanjye nazane mutuburire

douce yanditse ku itariki ya: 12-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka