Gakenke: Abakoraga TIG bagera kuri 93 batorotse ingando

Abakatiwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (TIG) bakoreraga mu Karere ka Gakenke bagera kuri 93 batorotse ingando za TIG; nk’uko byemezwa n’umukozi ushinzwe TIG mu Karere ka Gakenke.

Uyu mukozi akomeza avuga ko abatigiste 26 bakomoka mu Karere ka Gakenke. Muri bo 22 bafite ibyangombwa bigaragaraza ibihano bakatiwe n’inkiko Gacaca mu gihe abandi bane nta byangombwa bafite.

Asobanura ko bamwe muri bo batorotse guhera mu 2009 bityo amategeko akaba ateganya ko abamaze amezi ane badakora TIG bafatwa bagafungwa.

Inama y’umutekano yaguye yateranye mu mpera z’iyumweru, yafashe icyemezo cy’uko abo bose bafite ibyangombwa bafatwa bagasubizwa muri gereza, abandi bane umushinjacyaha w’urukiko rw’ibanze agaperereza ibyaha bakatiwe na bo bakuzurizwa ibyangombwa bagafatwa.

Ngo abo batigiste batorotse bari mu ngo zabo mu gihe bagenzi babo bakomeje gukora ibihano bakatiwe. Abatigiste bakorera muri ako karere bakora imirimo ijyanye ahanini no gukora imihanda ihuza imirenge itandukanye igize Akarere ka Gakenke.

Kuva batangira iyo mirimo muri ako karere, bakoze umuhanda Gicuba-Janja na Rushashi- Muhondo-Kirenge.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka