Ejo Nyabarongo yafunze umuhanda Ngororero-Muhanga hafi umunsi wose

Imvura nyinshi imaze iminsi igwa cyane yatumye umugezi wa Nyabarongo wuzura maze wiroha mu muhanda wa kaburimbo uva Ngororero werekeza i Muhanga, bityo tariki 17/04/2013, imodoka zihagararika ingendo.

Aho umuhanda wagiyemo amazi ni ahaherutse kubakwa urukuta ruyatangira ngo atangiza umuhanda ariko ubwinshi bw’amazi ntibwatumye urwo rukuta rwubatswe na sosiyete Horizon Constraction hari icyo rukora.

Imodoka zahagaritswe kure ngo hirindwe impanuka.
Imodoka zahagaritswe kure ngo hirindwe impanuka.

Kuva mu ma saa sita z’amanywa kuri uyu wa gatatu tariki 17/04/2013, ibiciro byo kuva Ngororero ugana Muhanga byari bisanzwe ari amafaranga 800 ku modoka zigenda zihagarara zizwi ku izina rya twegerane n’amafaranga 1000 ku modoka zidahagarara mu nzira (Express), byagiye ku mafaranga 2000.

Kugira ngo wambuke ugana i Muhanga, umugenzi arishyura amafaranga 500 yo kugera ahitwa i Gatumba, agatanga andi 500 yo gutega moto imugeza ahitwa kucyome maze akishyura n’andi 1000 yo kumugeza i Muhanga.

Ibyo byatumye abafite amamodoka bongera kubura ingeso yo gutendeka no guhenda abagenzi, kuburyo wasangaga bashwana nabo.

Abafite amatagisi baratendeka n'imbere kwa shoferi.
Abafite amatagisi baratendeka n’imbere kwa shoferi.

Mu gihe Polisi ikomeje kuba hafi ku mpande z’uturere twombi ngo ikumire impanuka, kugeza mu masaha ya saa moya amazi yari atangiye kugabanuka ndetse n’imodoka ndende zatangiye kuhatambuka.

Abaturiye aho hantu bahamya ko umwuzure nkuwo wari umaze imyaka irenga 8 utabaye aho hantu.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Biteye isoni kubona hari abashoferi bishimira ibiza bagahenda abaturage kandi bakagombye kubafasha!ibi ni ubugwari si business.

charles yanditse ku itariki ya: 19-04-2013  →  Musubize

aba bashoferi ni inkundamugayo gusa nta kindi!ubu abikinga muri ibi biza bakuriza amafaranga y’urugendo bifuza ko uyu muhanda waguma umeze gutya?bazunva ryari ko nta ndonke iva mu nduru koko?

kayitesi yanditse ku itariki ya: 19-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka