CHUB: Bibwe mudasobwa eshatu mu biro

Abaganga batatu bavurira mu bitaro bikuru bya Kaminuza i Butare (CHUB), muri serivisi ya pediatrie (ahavurirwa abana) babuze mudasobwa zigendanwa bari basize mu biro tariki 11/12/2012.

Nk’uko bivugwa na Dr. Eliya, umwe muri batatu babuze izi mudasobwa, ngo zaba zaribwe hagati ya saa yine na saa munani, ariko kugeza ubu ntibaramenya uwazitwaye.

Ubusanzwe, hari ibiro bimwe abaganga bakorera muri iyi serivisi bakunda gukoreramo. Ibi biro rero ni byo aba baganga batatu basizemo mudasobwa zabo bagiye ku kazi nk’uko basanzwe babigenza. Bavuye ku kazi bajya mu karuhuko ka saa sita, maze bagarutse saa munani ni bwo bagiye gufata mudasobwa ngo bazifashishe nuko barazibura.

Kumenya uwibye izi mudasobwa ntibizoroha kuko ubusanzwe ibi biro byinjiramo abantu batandukanye, baba abakora isuku, abaganga ndetse n’abaforomo. Gusa, ngo nta wabura gukeka ko zaba zaribwe n’abasanzwe bagenda muri ibi biro, bari bazi aho ba nyira zo baherereye.

Aba batatu bibwe mudasobwa ni abanyeshuri bari kwiga muri porogaramu ya Masters. Ngo baje kwiga baturutse aho bakoreraga hatandukanye. Dr. Eliya ati « yego no kuba badutwaye mudasobwa byambabaje, ariko ikimbabaje kurushaho ni amasomo yari ariho, amadocuments ajyanye n’akazi k’aho nakoraga ndetse n’ibindi byanjye bwite. »

Abasiga za mudasobwa mu biro bakigendera badafunze rero barabe menge, kuko na bene ngango babaye benshi.

Abaganga bakorera muri serivisi ya pediatrie ngo ni ubwa mbere bibiwe mudasobwa mu biro, nyuma y’igihe kinini bazihasiga: hari igihe basigaga bafunze, ubundi bakabyihorera bitewe n’uwo bahasize.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka