Bwa mbere, umunyeshuri wa NUR yishe umubyeyi we

Kuva kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) yashingwa mu mwaka wa 1963, ngo ni ubwa mbere umunyeshuri wayo yishe umubyeyi we; nk’uko bitangazwa na Kalisa Egide, umuyobozi w’umuryango rusange w’abanyeshuri biga muri NUR.

Kuwa gatanu tariki 19/04/2013, umunyeshuri wiga muri NUR witwa Kubwayo Donat wigaga mu mwaka wa gatatu mu gashami k’ubukungu yishe nyina witwa Mukabaruta Anasitaziya w’imyaka 63 wari utuye mu murenge wa Nkomane mu karere ka Nyamagabe.

Ubwo yari yaje kwifatanya n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’abaturage mu gufata mu mugongo umuryango w’uyu mukecuru tariki 23/04/2013, Kalisa yagize ati: “Ni ibintu bibabaje umuryango rusange w’abanyeshuri ba kaminuza kuko ni ibintu bidasanzwe. Kuva kaminuza yashingwa guhera mu 1963 kugeza ubu nibwo aya mahano yaba”.

Kalisa akomeza atangaza ko nabo batabashije kwiyumvisha impamvu yateye Kubwayo kwica umubyeyi dore ko nta kibazo yari afite kuko yafashwaga n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi mu myigire ye, akaba ndetse yari anafite bakuru be barangije kaminuza bashoboraga kumufasha mu gihe gito yari asigaje nawe ngo arangize.

Umuryango rusange w’abanyeshuri biga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda ngo wateguye ibikorwa byo kwamagana imyitwarire nk’iyi kugira ngo abantu bose bamenye ko bidakwiriye umunyeshuri wa Kaminuza, ndetse ko ubwicanyi bw’uyu munyeshuri bwasebeje umunyeshuri wese wa Kaminuza bikaba bitabashimishije.

Benjamin Kageruka, umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri muri NUR nawe wifatanije n’abaturage b’umurenge wa Nkomane, yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana babo bakabigisha umuco nyarwanda kuko ari nawo ufite akamaro mu kugira umuntu uwo ariwe kurusha ubuhanga bwo mu ishuri.

Umukozi ushinzwe imibereho myiza y'abanyeshuri muri NUR aganiriza abaturage b'umurenge wa Nkomane, aho nyakwigendera yari atuye.
Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri muri NUR aganiriza abaturage b’umurenge wa Nkomane, aho nyakwigendera yari atuye.

Ati: “Kaminuza dufite amasomo menshi atangwa, dufite amashyirahamwe menshi yigisha, atoza urukundo n’umuco, mwe babyeyi mukaba mufite inshingano zo kumenya, kugorora, mukegera abana.

Njye akenshi nkunze kuvuga nti burya ubuhanga bwo mu ishuri n’ubwo mu muco ntabwo ari kimwe. Burya usanga ubwacu mu muryango ari nabwo bwiza cyane. Umuntu ajya mu ishuri kugira ngo ahuze umuco wacu n’uwo mu ishuri ngo azagirire igihugu akamaro”.

Ari umuyobozi w’umuryango rusange w’abanyeshuri ba Kaminuza ndetse n’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri batangaza ko umuntu w’umusore wiga muri Kaminuza ababyeyi n’igihugu baba baramushoyemo umutungo mwinshi, bityo akaba yari akwiye kuba yitura ababyeyi n’igihugu aho kuba ikibazo.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birababaje,bamujyane kwa muganga barebe ko ntakibazo yaba afite kuko ntibvisanzwe.

habineza alphonse yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka