Busogo: Yafatanywe udupfunyika 605 tw’urumogi mu rugo iwabo

Umusore w’imyaka 18 witwa Niringiyimana Hamimu, kuva kuri uyu wa gatatu tariki 17/10/2012 afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Busogo akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza urumogi, kuko yarufatanywe mu rugo iwabo.

Nyuma y’igihe kinini inzego z’umutekano zishakisha amakuru afatika kuri ubu bucuruzi yakekwagaho, uyu musore wakoraga umwuga wo kogosha mu gasantere ka Byangabo yaje gufatwa maze yemera icyaha anasaba abandi babukora kubuhagarika.

Uyu musore watawe muri yombi biruhanyije kuko yihagararagaho avuga ko nta muntu wamukura mu rugo, avuga ko yari amaze igihe gito atangiye ubu bucuruzi.

Supt Francis Gahima, ukuriye ubugenzacyaha mu ntara y’Amajyaruguru, asaba urubyiruko kwirinda ubucuruzi nk’ubu kuko inzego z’umutekano zitaryamye. Avuga ko imikoranire myiza n’abaturage ariyo ituma babona amakuru abafasha mu gutahura ibiyobyabwenge.

Itegeko rigaragara mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, rivuga ko uhamwe n’icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge ahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu ndetse n’ihazabu iri hagati y’amafaranga ibihumbi 500 na miliyoni eshanu, bitewe n’uburemere bw’icyaha.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nshimiye abaturage bo mumurenge wa BUSOGO bafashije police guta muriyombi uwomuucuruzi w’urumogi

EMMY T yanditse ku itariki ya: 19-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka