Bus nini za KBS zikomeje kugongera abantu mu muhanda wa Musanze-Cyanika

Bus nini ya sosiyete Kigali Bus Service (KBS) itwara abagenzi, yagonze umwana w’imyaka itandatu y’amavuko arakomereka bikomeye; mu kagari ka Kayenzi, mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera.

Iyo bus ifite nimero za puraki RAB923Y yagonze uwo mwana, witwa Uwimpuhwe Elisa, tariki 07/07/2012 i saa kumi n’imwe z’umugoroba, ubwo yavaga mu mu mujyi wa Musanze yerekeza mu Cyanika, mu karere ka Burera, itwaye abagenzi.

Nyuma y’impanuka umwana wagonzwe yahise ajyanwa kwa muganga mu kigo nderabuzima cya Gitare kiri mu murenge wa Kagogo, naho imodoka yamugonze ifungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga iherereye mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera.

Iyo mpanuka ibaye nyuma y’iminsi mike, ubwo na none, tariki 26/06/2012, Bus ya KBS ifite nimero za puraki RAB932Y, yagongeraga abantu babiri ahitwa Karwasa mu murenge wa Gacaca, mu karere ka Musanze, bagakomereka bikomeye, nayo igahita ita umuhanda ikajya munsi yawo.

Tariki 17/06/2012 na none kandi abantu batatu bakomereye mu mpanuka, ubwo “Taxi Mini Bus” yo mu bwoko bwa HIACE yagongaga “Bus” nini ya KBS (Kigali Bus Services) ifite puraki RAB922Y. Iyo mpanuka yabereye mu isantere ya Kidaho iri mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera.

Iyo “Taxi Mini Bus” yakoze impanuka ubwo yavaga mu isantere ya Butaro iri mu karere ka Burera, yerekeza mu mujyi wa Musanze, maze igonga iyo Bus inyuma ku ruhande rw’iburyo biyiviramo guhita ijya kugonga umugina wo ku ruhande rw’uwo muhanda, abantu batatu bari bayirimo barakomeraka.

Ababonye iyo mpanuka iba bemeza ko Bus ya KBS ariyo yari iri mu makosa kuko yahagaze igiye gushyiramo umugenzi idacanye ibinyoteri. Ibyo ngo byatumye iyo Taxi yari iyiri inyuma ihita iyikatira maze iyigonga ku ruhande biyiviramo gukora impanuka.

Umushoferi wari uyitwaye yavuze ko atari agiye guhagarara, ko ahubwo yari agiye gushyiramo vitesi, kuko iyo umushoferi agiye gushyira indi vitesi muri izo Bus, zisa n’izihagaze. Iyo taxi ishobora kuba yari ifite umuvuduko mwinshi nk’uko yabitangaje.

Abantu bashinja bus za KBS zikorera mu muhanda wa Musanze-Cyanika ko ziwunyuramo zihuta kandi uwo muhanda ari muto mu bugari kuburyo ntahagenewe abanyamaguru hagaragara.

Kuba uwo muhanda ari muto mu bugari bituma abanyamaguru bawukoresha bagendera ahagenewe kugenda imodoka. Abashoferi batandukanye bakoresha uwo muhanda ariko bavuga ko abawuturiye nabo usanga batawukoresha uko bikwiye kuko bawugenderamo rwagati.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Habeho kugenzura umuvuduko ukabije abashoferi ba ziriya bus bazitwarana na nyirazo abigiremo uruhare rwo kubagenzura no kubahana mu gihe barenze ku mabwiriza yo kugenda neza mu muhanda kuko kuwa 5 nagiye Muzanze mu gitondo 06h ngaruka 15h ariko bus 3 z’iriya sosiyete twahuye dutaha zari ziduhitanye kubera umuvuduko mwinshi.Boss niba ashaka kugaruza neza ayo yashoye agenzure neza abashoferi bamukorera natabikora bazamukenyeza rushorera acyure umunyu nako agataro.Polisi nayo ikorera muri kariya gace nikaze umurego wo kubahana itajenjetse.

Xavi yanditse ku itariki ya: 9-07-2012  →  Musubize

Uriya mushoferi wa bisi arabeshya . ariya mabisi ndayazi kuko nkora ama modoka mmu mugi wa kigali. guhindura vitesi kuri ziriya bisi bikorwa kimwe nko kuzindi bisi. ahubwo uriya mushoferi ntabwo ahindura vitesi igihe kigeze bityo bituma imodoka isa naho ihagaze kubera ko indi iba yananiwe . ikindi kandi mbona, ntabwo amenyereye ziriya bisi niwe ufite ikibazo mubyo guhindura vitesi . ari mumakosa.

papy yanditse ku itariki ya: 9-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka