Burera: Urugomo rukomeje kwiyongera muri santere ya Mugu

Bamwe mu baturiye n’abatuye santere ya Mugu iri mu murenge wa Kagogo mu karere ka Burera baratangaza ko muri iyo santere hakunze kugaragaramo urugomo rukabije rutewe ahanini n’ikiyobyabwenge cya kanyanga.

Nsekanabo Bernard akora umwuga w’ubumotari, akaba anaturiye iyo santere avuga ko tariki 30/06/2012 i saa mbiri z’ijoro yahakubitiwe arakomereka cyane biba ngombwa ko ajya kwa muganga.

Icyo gihe ubwo yahageraga avuye kujyana umugenzi, yinjiye muri butike agiye kunywa fanta, akurikirwa n’undi musore wamusabaga ko nawe amugurira fanta. Bakigera muri butike, nyirayo yahise akubita urushyi uwo musore wari uje ukurikiye Nsekanabo amuziza ko nawe yahohoteye muramu we.

Nsekanabo yahise abaza nyir’akabari impamvu akubise uwo musore. Nyir’akabari n’uwo bari bari kumwe bahise badukira Nsekanabo nawe baramukubita bikomeye, yumvise amerewe nabi ahita yiruka abasigira imyenda yari yambaye yari irimo amafaranga ibihumbi 27 nayo barayatwara; nk’uko abisobanura.

Nsekanabo yongeraho ko bamukubise ibibando, n’ingumi ku buryo nyuma yo kumukubita yari yabyimbaganye mu maso hose. Kuri ubu amaze koroherwa, amenyo niyo akimubabaza kuko nayo bari bayakubise.

Polisi ikorera muri ako gace iracyashakisha abakekwaho gukubita Nsekanabo. Abo bashakishwa ariko ngo bahise bahungira muri Uganda kuko ari hafi cyane uvuye muri santere ya Mugu kandi kujyayo bikaba byoroshye.

Tariki 01/07/2012 mu masaha ya nimugoroba umwana na se nabo bakubitiwe muri ako gasantere, bahava ari intere, bahita babajyana kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Gitare; nk’uko ababonye ibyo biba babitangaza.

Bamwe mu batuye ndetse n’abagenda muri santere ya Mugu bavuga ko urugomo rukunze kuhagaragara rwose rukururwa ahanini n’ikiyobyabwenge cya Kanyanga kihagaragara giturutse muri Uganda.

Hakwiye kujya Polisi ihakorera mu buryo buhoraho

Santere ya Mugu yegereye cyane umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda. Nta kintu kigaragaza umupaka gihari, ku buryo abantu batandukanye bo muri ako gace banyura muri iyo santere bakajya muri Uganda uko bashatse ndetse n’abagande bakaza mu Rwanda uko bishakiye.

Kubera iyo mpamvu usanga hanyura forode ndetse n’ikiyobyabwenge cya kanyanga ari nacyo gifatwa nk’igituma muri iyo santere hakunze kugaragara urugomo. Ukoze urugomo muri santere ya Mugu ahita ahungira muri Uganda kuko kujya yo nta byangombwa bisaba.

Iyo santere kandi ni imwe mu nzira zicamo abantu bajya kugurisha ifumbire (mva ruganda yagenewe abahinzi bo mu Rwanda) muri Uganda ku buryo bwa magendu, bayikuye mu Rwanda ahantu hatandukanye.

Nyirakamanzi Marie Chantal, umuyobozi ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Kagogo, avuga ko bigoye gucunga santere ya Mugu mu gihe nta bapolisi baraza kuhakorera mu buryo buhoraho.

Hari hakwiye kujya polisi ihakorera ku buryo buhora ho kugira ngo irandure burundu urugomo, kanyanga ndetse na forode bikunze kuhagaragara; nk’uko Nyirakamanzi yabitangarije Kigali Today. Icyo kibazo yakigejeje ku buyobozi bw’akarere ka Burera, akaba ategereje igisubizo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka