Burera: Umurambo wabonetse mu kiyaga cya Burera nyuma y’iminsi itatu arohamye

Umurambo w’umwana uri mu kigero cy’imyaka 11 y’amavuko warohamye mu kiyaga cya Burera kuwa Gatatu w’iki cyumweru, wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 14/07/2012, nyuma y’iminsi Polisi irinda icyo kiyaga iri kuwushakisha.

Abazi uwo mwana witwaga Nzabeshwahonimana, bavuga ko avuka mu karere ka Nyabihu, mu murengewa Rambura. Yazanywe n’umuntu wari wamurangiye akazi ko kuragira inka ku mugabo witwa Ernest Hegitari, utuye mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera.

Tariki 11/07/2012 Nzabeshwahonimana yagiye kuvoma amazi yo guha inka yaragiraga ku nkombe z’iki kiyaga, agezeyo asanga hari abana bari koga, abiganye kandi we atari azi koga ahita arohama aburirwa irengero, nk’uko Kayitsinga Faustin umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama yabitangarije.

Kayitsinga avuga ko ubwo Polisi irinda ikiyaga cya Burera yamaraga kubona umurambo w’uwo mwana, bahise bawujyana kwa muganga kugira ngo berebe nyir’izina icyaba cyamuhitanye.

Yakomeje avuga ko abaganga nibamara kubaha ibisubizo nyabyo, umurambo w’uwo mwana bahita bajya kuwushyingura.

Nta bana bari bakirohama mu kiyaga cya Burera muri ako gace kubera ko Polisi irinda icyo kiyaga yababuzaga koga mo uko bishakiye.

Gusa uwo mwana warohamye mo ni uko nawe atari ahamenyereye, nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama abihamya.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka