Burera: Umukwabo wafashe forode y’inzoga ya Eagle na Chief Walagi

Umukwabo wakorewe mu gasentere ka Mugu kari mu murenge wa Kagogo mu karere ka Burera wafashe forode z’ibinyobwa bitandukanye bituruka muri Uganda ndetse n’ifumbire mvaruganda ihabwa abahinzi bo mu Rwanda, yari kuzajya gucuruzwa muri Uganda.

Muri uwo mukwabo wakozwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo na Polisi ikorera muri ako gace mu gitondo cyo ku wa gatanu tariki 27/07/2012, hafashwe amakesi 10 n’amacupa umunani y’inzoga ituruka muri Uganda yitwa Eagle n’amakesi atatu y’ikinyobwa kidashindisha kitwa Krest nacyo gituruka muri Uganda.

Hafashwe kandi amapaki umunani aba arimo udushashi 12 twa Chief Walagi n’imifuka 13 yifumbire mva ruganda ya NPK 17-17-17.

Ibyafatiwe mu mukwabu.
Ibyafatiwe mu mukwabu.

Bucyanayandi Charles umucuruzi ukorera muri santere ya Kagogo avuga ko iyo nsantere ituye ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda kuburyo abajya kuzana forode muri icyo gihugu biborohera.

Agira ati “…bazana izo forode ahanini kuko arizo zunguka. Kuko ikesi ya Fanta yo mu Rwanda igura 5800 Frws ariko iyo mu Buganda ishobora kuba igura 4000 Frws gusa”.

Usibye kuba zimwe muri forode zizanwa muri santere ya Mugu zihagurishirizwa, ngo inyinshi zirahanyura zikanyuzwa mu kiyaga cya Burera zikajyanwa ahandi; nk’uko Bucyanayandi abisobanura.

Nizeyimana Jean Claude ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Kagogo avuga ko barwanya iyo forode bafatanyije n’imbanzabigwi mu gukumira ibyaha (community policing) ndetse n’irondo ubundi bagatanga amakuru ku bashinzwe umutekano babifitiye ububasha bakaba aribo bafata iyo forode.

Hari igihe abaforoderi baba bitwaje ibyuma ku buryo umuturage adashobora kubahagarika nk’uko Nizeyimana abitangaza. Agira ati “ dukeneye polisi hano kugira ngo idufashe”.

Santere ya Mugu iri ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda.
Santere ya Mugu iri ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda.

Polisi iri hafi iri mu murenge wa Kinyababa, mu murenge wa Cyanika ndetse n’irinda ikiyaga cya Burera, ku buryo aho hose ari kure ya santere ya Mugu.

Ibinyobwa byafashwe muri uwo mu kwabo byemererwa gucuruzwa mu Rwanda ari uko byasoze. Ibyo byafashwe ntabwo byari bisoze. Ubwo byafatwaga nyirabyo ntiyabonetse.

Nyuma yo kubifata byahise bijyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga iri mu murenge wa Cyanika.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka