Burera: Umukozi wo mu rugo yari agiye kuroga nyirabuja Imana ikinga akaboko

Umukozi wo mu rugo w’umukobwa witwa Uwamahoro yirukanwe ku kazi yakoraga nyuma yo kugambirira kuroga nyirabuja na sebuja, batuye mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, akoresheje ikinini cyica imbeba.

Uwamahoro wiyemerera ko yari agambiriye kuroga nyirabuja, ngo yari yabitumwe n’umugore w’umuturanyi wabo witwa Mujawimana utumvikana na nyirabuja. Uwo mugore ngo yari yamwemereye amafaranga ibihumbi 20 kugira ngo aroge nyirabuja.

Uwamahoro avuga ko yabyemeye kubera ko yumvaga ayo mafaranga yemerewe ari menshi akurikije ubukene yari afite. Ngo ariko abonye isomo ntashobora kongera kubikora nk’uko abisobanura. Ubwo twakora iyi nkuru uwo mugore uregwa yari ataraboneka.

Mujawimana ngo yabwiye Uwamahoro ko yanga nyirabuja kubera ko ngo yamwimye ibishyimbo byo guteka bagiye kuburara, ndetse ngo akanamwima n’amafaranga kandi yari amerewe nabi.

Umuti wica imbeba Uwamahoro yari agiye kurogesha abo yakoreraga uza muri aka gashashi.
Umuti wica imbeba Uwamahoro yari agiye kurogesha abo yakoreraga uza muri aka gashashi.

Uwo mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 15 y’amavuko yakoraga mu rugo rw’uwitwa Maniriho Prudence, aho yari amaze amezi ane akora bamuhemba amafaranga 3000 ku kwezi.

Maniriho, ukora akazi ko kwigisha, avuga ko mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki 09/10/2012 yazindutse ajya kwigisha ndetse n’umugore we azinduka ajya mu yindi mirimo, basiga umukozi wabo mu rugo.

Mu ma saa yine za mu gitondo, yagarutse mu rugo agwa gitumo uwo mukozi ari gutegura uburozi mu gikombe, ahita ajya kubimena. Yari yafashe ikinini cyica imbeba agishyira mu bushera kugira ngo uza kunywa ubwo bushera ahite ahasiga ubuzima; nk’uko Maniriho abisobanura.

Yakoraga akazi ko mu rugo kubera ubukene

Uwo mukozi wo mu rugo yashyikirijwe Polisi y’u Rwanda ikorera mu murenge wa Cyanika ariko iramurekura. Yahise yirukanwa ku kazi ndetse anirukanwa muri ako gace yakoreragamo asubira i Kirambo mu karere ka Burera, aho avuka.

Uwamahoro ngo yakoraga akazi ko mu rugo ashaka imibereho kuko iwabo batifashije. Ngo yahisemo kujya gukora akazi ko mu rugo kubera ko se ntacyo yari amumariye we na basaza be babiri.

Amafaranga yakoreraga yari ayo kugura mitiweli ndetse n’ayo kugura ibikoresho by’ishuri. Yateganyaga gusubira ku ishuri mu kwezi kwa mbere 2013 kuko yari yarahagaritse kwiga ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza nk’uko abisobanura.

Yafashe umuti wica imbeba awuvanga mu bushera bwari muri iki gikombe.
Yafashe umuti wica imbeba awuvanga mu bushera bwari muri iki gikombe.

Uwo mukozi wo mu rugo avuga ko n’ubwo aho yakoreraga bamuhembaga amafaranga ibihumbi bitatu ngo siyo bari baremetanyijwe na sebuja. Ngo bari baremeranyijwe ibihumbi bine.

Maniriho, ariwe sebuja, avuga ko bari bemeranyijwe ibihumbi bitatu hanyuma bakajya bayamubikira kugira ngo najya ashaka kujya iwabo mu rugo bajye bayamuha ari menshi.

Mu mezi ane yari amaze gukora, bari bamaze kumuhemba amezi abiri gusa. Andi mezi abiri yari asigaye bahise bayamuhembera ubundi asubira iwabo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Polisi ishingira ku mategeko, ariko yakagombye gukomeza kubana uyu mukozi uwamutumye gukora ayo mahano akaboneka akamushinja,bityo ushaka kuvutsa abandi ubuzima ngo nuko batamuhaye ibyokurya ajya gereza akaruhuka gato Polisi ikomeze ishake uwo mugore gito.

imbo yanditse ku itariki ya: 11-10-2012  →  Musubize

Ku murekura kwa Polisi ntibivuga ko atazakurikiranwa ,ntashobora gufungwa mu gihe cy’iperereza kubera ko akiri umwana (mineur)ibi biteganywa n’ingingo ya 60 y4iTEGEKO N°54/2011 ryo kuwa 14/12/2011 ryerekeye uburenganzira bw’umwana n’uburyo bwo kumurinda no kumurengera ,dutegereze rero ashobora kuzajyanwa mu bigo ngororamuco.

TUYISENGE yanditse ku itariki ya: 10-10-2012  →  Musubize

ubwose iyo police barekura umuntu nk’uwo murumva mwe bukwiye yakagombye guhanwa akaberara abandi urugero, aho azajya azajya yumvako nta kibazo kirimo niyo yasohoza umugambi we ntacyo yabazwa.

ruta yanditse ku itariki ya: 10-10-2012  →  Musubize

ahubwo numva niba ari mineur bakamutwaye mu kigo ngororamuco akiga indangagaciro na kirazira.

umwana umenye kuroga angana atya nakura azayogoza ibintu n’abantu.

ni ikibazo twese kiratureba

Adelphine yanditse ku itariki ya: 10-10-2012  →  Musubize

hanyuma polisi iramurekura? ,umuco wo kudahana!!!!!!!!!!

jules yanditse ku itariki ya: 10-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka