Burera: Inkuba yatumye igishanga cya Rugezi gifatwa n’inkongi y’umuriro

Igishanga cya Rugezi giherereye mu karere ka Burera, cyafashwe n’inkongi y’umuriro cyirashya ariko abaturage n’inzego zishinzwe umutekano bahaturiye bihutira kukizimya inkongi y’umuriro itaragera ahantu hanini.

Igice cy’igishanga cyahiye ni igiherereye mu kagari ka Murwa, murenge wa Kivuye. Ahahiye habarirwa muri Hegitari eshatu nk’uko Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, yabitangarije Kigali Today.

Icyo gishanga cya Rugezi cyafashwe n’inkongi y’umuriro mu masaha ya nyuma ya saa sita ku wa gatandatu tariki 26/01/2013.

Sembagare avuga ko iyo nkongi y’umuriro yaturutse ku nkuba yakubise maze umuriro uraka ibyatsi biri muri icyo gishanga byumye bifatwa n’umuriro. Mu gishanga cya Rugezi ngo bikunze kubaho ko inkuba ikubita umuriro ukaka.

Uwo muriro ntacyo wangije; hahiye gusa ibyatsi byo hejuru byumye kuko munsi y’icyo gishanga ari amazi gusa.

Ibyo byatsi nk'ibyo byumye biri mu Rugezi nibyo byafashwe n'inkongi.
Ibyo byatsi nk’ibyo byumye biri mu Rugezi nibyo byafashwe n’inkongi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kivuye buvuga ko igishanga cya Rugezi kikimara gufatwa n’inkongi, abaturage ndetse n’inzego zishinzwe umutekano bahaturiye bahise bajya kuzimya byihuse, kuburyo mu ma saa mbiri za nijoro umuriro bari bamaze kuwucyaha.

Igishanga cya Rugezi

Igishanga cya Rugezi kiri hagati y’imirenge ya Butaro, Kivuye, Gatebe, Ruhunde, Rwerere na Rusarabuye, mu karere ka Burera. Icyo gishanga ni kinini kuburyo kigera no mu karere ka Gicumbi.

Muri icyo gishanga hororerwamo inyoni z’ubwoko bwinshi kuburyo harimo inyoni zitwa Incencebere zitaboneka ahandi ku isi uretse muri icyo gishanga. Ibyo bituma ba mukerarugendo batandukanye baza kugisura.

Munsi y’icyo gishanga habamo amazi menshi abyara urusumo (chute) ruri mu murenge wa Butaro, rubyara amashanyarazi acanira ibice bitandukanye by’igihugu cy’u Rwanda.

Iyo umuntu arebera kure icyo gishanga abona nta mazi arangwamo kubera ko haba hagaragara ibyatsi gusa. Ariko hari igice cy’icyo gishanga kigaragaramo amazi hejuru kuburyo hanyura mo ubwato.

Ayo mazi ava mu Rugezi, akanyura ku rusumo, niyo ajya mu kiyaga cya Burera, akava mu kiyaga cya Burera ajya mu kiyaga cya Ruhondo anyuze kuri Ntaruka ahari urugomero rw’amashanyarazi acanira igice kinini cy’u Rwanda ndetse n’igihugu cya Uganda.

Ayo mazi yo mu kiyaga cya Ruhondo, asohokera mu mugezi wa Mukungwa, ukomeza mu mugezi wa Nyabarongo. Igishanga cya Rugezi cyirabungabunzwe, kuburyo nta baturage bemerewe kugihingamo kuko ari umutungo kamere w’isi.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka