Burera: Ibiyobyabwenge biracyafata iya mbere mu guteza umutakano muke

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko ibiyobyabwenge aribyo biteza umutekano muke muri ako karere ku buryo ngo bafashe ingamba zo kubihashya ndetse barwanya ubusinzi mu baturage.

Inama z’umutakano z’akarere ka Burera buri gihe zifata umwanzuro ko ibiyobyabwenge aribyo nyirabayazana y’ibyaha byose bibera muri ako karere. Ikiyobyabwenge gishyirwa mu majwi cyane ni kanyanga ituruka muri Uganda, igihugu gihana imbibi n’ako karere.

Kanyanga mu karere ka Burera iragabanuka ariko nticika burundu ndetse hari iyindi nzoga yitwa Chief Waragi, nayo ituruka muri Uganda, Abanyaburera bavuga ko nayo ari kanyanga iza mu macupa bakurikije uburyo uyinyweye asinda cyane.

Chief Waragi, icuruzwa mu Rwanda kubera ko iba yatanze imisoro. Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwari bwasabye inzego zibishinzwe mu Rwanda ko zakura imisoro kuri iyo nzoga kugira ngo nayo ifatwe nk’izindi nzoga zitemewe gucuruzwa mu Rwanda.

Zimwe mu ngamba zisanzwe zo kurwanya kanyanga mu karere ka Burera harimo kuyambura abayicuruza ikamenerwa mu ruhame ndetse abayifatanywe bayikoreye, bayinywa, bayicuruza cyangwa se bayenga bagakurikiranwa n’amategeko ahana abafatiwe mu biyobyabwenge.

Kanyanga ituruka muri Uganda niyo ishyirwa mu majwi mu guteza umutekano muke muri Burera.
Kanyanga ituruka muri Uganda niyo ishyirwa mu majwi mu guteza umutekano muke muri Burera.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko mu ngamba nshya bashyizeho zo kurwanya kanyanga harimo ko umudugudu uzajya ufatirwamo icyo kiyobyabwenge abawutuye bazajya babiryozwa.

Akomeza asaba abanyaburera Bose kuba ijisho rya bagenzi babo bakareba niba abo baturanye mu mudugudu nta biyobyabwenge bacuruza. Yongeraho ko kandi bahagurukiye abantu banywa bagasinda bagateza umutakano muke.

Agira ati “Ubusinzi ntibwemewe. Abafite ububari bagomba gufungura mu masaha y’ikiruhuko ariko nabo bagafunga, abantu bataha iwabo.”

Uko ibiyobyabwenge biteza umutakano muke

Sembagare avuga abaturage biroha mu biyobyabwenge, bayoba ubwenge maze bagahungabanya umutekano.

Agira ati “Iyo abaturage biroshye mu biyobyabwenge…ubwenge burayoba ugasanga barakubita, barakomeretsa, hari uguhohotera abagore n’abakobwa ndetse rimwe na rimwe habamo n’ubujura…”.

Akomeza avuga ko ibiyobyabwenge byonona ubusugire bw’ingo kuko bituma haba amacakubiri, aho umugabo amarira umutungo w’urugo mu biyobyabwenge kandi abana be badafite ibyo kurya bihagije.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka