Burera: Hashyizweho telefone itishyurwa mu rwego rw’umutekano no kurwanya akarengane

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwashyize ho umurongo wa telefone utishyurwa, uzajya wifashishwa n’abaturage igihe babonye umutekano uhungabana n’ahandi babonye cyangwa se bahuye n’akarengane.

4139 niwo murongo uri ku munara wa MTN uzajya wifashishwa n’abaturage, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’aka karere, Sembagare Samuel, tariki 21/06/2012.

Yasabye buri wese ugiriwe akarengane cyangwa akabona aho umutekano utifasheneza muri Burera kuwukoresha agahabwa serivisi yifuza, kuko wagiyeho mu rwego rw’umutekano, kwimakaza imiyoborere myiza, kurwanya ruswa n’akarengane.

Amakimbirane mu miryango niyo akunze kuhagaragara

Mu karere ka Burera hakunze kugaragara amakimbirane mu miryango, kugeza n’aho abashyamiranye bakomeretsanya cyangwa bakicana. Bamwe mu baturage bo muri ako karere bavuga ko ayo makimbirane akururwa ahanini n’ubusinzi kubera kanyanga nyinshi igaragara muri ako karere, ituruka muri Uganda.

Tariki 14/06/2012 umugabo utuye mu kagari ka Nyagahinga, umurenge wa Cyanika yatawe muri yombi n’inzego z’umuteka aregwa gushaka kwica umugore we yamubura akica ihene bari batunze.

Ibyo ngo bikaba byaratewe ahanini n’ubusinzi, nk’uko byatangajwe na Gaspard Nzabarinda umuyobozi w’umudugudu wa Kabyimana uwo mugabo atuyemo.

Mu karere ka Burera kandi hakunze kugaragara amakimbirane ashingiye ku butaka. Agace ko muri ako karere kegereye ikirunga cya Muhabura, ni agace kazwi ho kwera imyaka itandukanye kubera ubutaka bwaho.

Abaturage bo muri ako kace usanga bapfa imirima. Cyprien Ndikumuzima na Kanyamahanga ni ababyara.

Bavuga ko guhera mu mwaka wa 2008 bagiranye amakimbirane ashingiye ku butaka bapfa umurima bari barasigiwe n’ababyeyi babo, umwe avuga ko ari uwe. Ibyo byatumye bangana urunuka kuburyo umwe yari kuzica undi nk’uko babitangaza.

Byaje gutuma bajya mu bunzi biranga, bajya mu buyobozi biranga none ho biyambaza inkiko baraburana Ndikumuzima Cyprien aratsindwa ariko yanga kuva ku izima.

Kuri ubu bariyunze babifashijwe mo n’urubyiruko rwo mu murenge wa Cyanika rwibumbiye muri Club Hope of Future (Icyizere cy’ejo hazaza) nk’uko babitangarije Kigali Today.

Nyuma yo kwiyunga Kanyamahanga yaje kurekera Ndikumuzima Cyprien umurima bapfaga batangira kubana neza.

Umurongo wa telefone utishyurwa washizwe ho n’akarere ka Burera uje wiyongera kuri zimwe mu ngamba zitandukanye ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwashyize ho mu rwego rwo gukumira no kurwanya ayo makimbirane.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri ino club yakoze neza, kubona yunga abo bagabo, nibyiza pee. Iyo tel izafasha gutungira ubuyobozi abo bacuruzi b’icyo kiyobyabwenge cya kanyanga.

ishimwe yanditse ku itariki ya: 30-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka