Burera: Bateje imvururu babiri bazikomerekeramo bikomeye

Bamwe mu baturage baturiye ahacukurwa amabuye y’agaciro na sosiyete yitwa New Bugarama Mining, mu murenge wa Kagogo, akarere ka Burera, ndetse n’abahacunga umutekano, bagiranye ubushyamirane bwabyaye imvururu maze zituma hakomereka abantu bane barimo babiri bakomeretse bikomeye.

Izo mvururu zabaye mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ku itariki ya 03/04/2013. Sindikubwabo Theoneste ucunga umutekano muri New Bugarama Mining bamutemye mu gahanga bikomeye, naho Karikumutima Benoit, umuturage usanzwe, bamuteye icyuma.

Twiringiyimana Théogène, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagogo, yatangarije Kigali Today ko aba bombi bahise bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri kuko bari bakomeretse bikomeye.

Tuyisenge Isae na Niringiyimana Jean bo bakomeretse mu buryo budakanganye. Bivuje ku kigo nderabuzima cya Gitare, kiri mu murenge wa Kagogo, basubira iwabo nk’uko Twiringiyimana abivuga.

Twiringiyimana avuga ko izo mvururu zaturutse ku makimbirane asanzwe ari hagati y’abacunga umutekano muri New Bugarama Mining ndetse n’abaturage baturiye iyo Mine.

Sosiyete New Bugarama Mining ishinja abahaturiye ko bafite ingeso yo gucukura amabuye y’agaciro rwihishwa mu isambu yayo maze bakajya kuyacuruza magendu.

Mu rwego rwo guca iyo ngeso, ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo bufatanyine n’ubw’iyo mine bashyizeho ingamba maze bafata bamwe mu baturage bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, maze bashyikirizwa Polisi y’u Rwanda ibakanira urubakwiye.

Ibyo byatumye bamwe mu baturiye New Bugarama Mining bijundika bikomeye abahacunga umutekano kuburyo ngo iyo bahuye babareba nabi ari nabyo byaje kubyara izo mvururu.

Kuri uyu wa kane tariki ya 04/04/2013, ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo ndetse n’umuyobozi bw’akarere ka Burera muri rusange, bufatanyije n’inzego zishinzwe umutekano muri ako karere, bakoranye inama n’abaturiye New Bugarama Mining ndetse n’ubuyobozi bw’iyo Mine mu rwo gukemura ikibazo kiri hagati yabo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka