Burera: Bamwe mu barezi bagaragaweho gutera inda z’indaro abanyeshuri barera

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’akarere ka Burera atangaza ko hamaze kugaragara abana b’abakobwa umunani biga mu mashuri yisumbuye bamaze gutwara inda z’indaro, bamwe muri bo bazitewe n’abarezi babigisha.

Abo bana b’abakobwa batewe izo nda ni abiga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (9YBE) biga bataha iwabo.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko bamwe muri abo barezi, bateye inda z’indaro abo bana b’abakobwa bigisha, batawe muri yombi, bashyikirizwa inkiko zibakatira urubakwiye, ubu barafunzwe.

Gusa ariko hari amwe mu makuru avuga ko hari umwe muri abo barezi, ukekwaho kuba yarateye inda umunyeshuri, maze aratoroka, ajya kwibera muri Uganda.

Sembagare avuga ko afitanye imikoranire myiza n’abayobozi b’uturere two muri Uganda duhana imbibi na Burera kuburyo bazakorana mu rwego rwo guta muri yombi uwo murezi nawe akaryozwa ibyo akekwaho kuba yarakoze.

Akomeza avuga ko nk’ubuyobozi bw’akarere ka Burera bamaganye abarezi batera inda z’indaro abo barera. Agira ati “Twamaganye rero icyo kintu kibi kubona umurezi atera inda uwo arera. Ni amahano, ni kirazira rwose, ntabwo bikwiriye…”

Akomeza avuga ko bakomeza kwigisha abayobozi b’ibigo by’amashuri kugira ngo bajye bakurikiranira hafi abo barera.

Gupima abana b’abakobwa

Umuyobozi w’akarere ka Burera kandi akomeza avuga ko, babifashijwemo n’abaganga, muri ako karere bashyizeho gahunda yo gupima abana b’abakobwa igihe bavuye mu biruhuko kugira ngo barebe niba hari umwana waba waratwitiye iwabo.

Ibyo babikora kugira ngo nibasanga hari umwana w’umukobwa watwitiye iwabo, ababyeyi be baze kumujyana; nk’uko Sembagare abihamya.

Agira ati “…nta muntu wakwiga n’iyo nda y’indaro yagira ibibazo nta nubwo amasomo yashoboka.” Akomeza avuga ko iyo gahunda bafashe yatanze umusaruro.

Umuyobozi w’akarere ka Burera asaba ababyeyi bo muri ako karere kujya bagenzura abana babo bakamenya amasaha bagiriye kwiga n’ayo baviriye yo.

Agira ati “Kwita ku mwana bya mbere bituruka ku babyeyi. Nibo bagomba gukurikirana umwana. Umwana igihe agiye ku ishuri ataha gihe ki? Ajya hehe? Batumirwa mu nama bakaza. Bakajya inama n’abarimu babo, n’abayobozi babo, bityo abana bacu ntibashorwe mu busambanyi.”

Yongera ho ko igihugu kitagira urubyiruko rwiza, rufite imyitarire myiza, kitagira iterambere rirambye.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Birababaje kuba uri umurezi ukarya umwana wigisha abonabarozi

Alias yanditse ku itariki ya: 17-04-2014  →  Musubize

BIRABABAJE KUBAWABA URUMUREZI UGATERA UWOWIGISHA INDA !ABABIKORA BAKWIYE GUHANTWA ! KUKO BABA BICA FUTURE YABANTU!

MUHAMAD yanditse ku itariki ya: 6-04-2014  →  Musubize

kubijyanye n’Imisoro mwatubariza impamvu MTN cg TIGO,AIRtel byishyura imisoro ya product zose zasohotse uretse umusoro ku nyogeragaciro wishyura n’Umukiriya wanyuma ,noneho muri Rwamagana waba ucuruza M2U cg Amakarita ugatanga umusoro nkaho ucuruza product zawe,mutubarize impamvu pruduct zishyura imisoro inshuro ebyiri(2)kdi muri kigali abacururiza ku mabaraza cg mu mitaka y’amasosiyete atandukanye y’itumanaho batishyura imisoro uretse ipatante y’umwaka gusa.

Twagirayezu Aaron Sabin yanditse ku itariki ya: 20-02-2014  →  Musubize

abarezi ko numva ibyabo bitoroshye igisigaye nibatwihere tmwanzuro wibyo bashobora kuko nibo banyirabayazana ntabwo umwana yamushotora niwe ubitangiza kandi abana bose batinya abarimu ntiyasuzugura mwarimu we ge nuko mbibona

alias yanditse ku itariki ya: 9-01-2014  →  Musubize

Inda z’indaro ko zikomeje kwiyongera mu bangavu amaherezo azaba ayahe?nihashyirwe udukingirizo ku mashuri kuko abavuga ko byaba ari ugushyigikira ubusambanyi ndabona ntacyo bakiramira burahari kuko ibimenyetso ni izi nda zigaragara n’izindi nyinshi zikurwamo.

rugira yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

Umuti uzakemuraiki kibazo uzava mu babyeyi b’abana,kuko usanga abana bava ku ishuri saa munani bakagera mu rugo bwije kandi ishuri ritari kure baba bagiye mu busambanyi n’ubundi burara,ababyeyi rero bakwiye gucunga abana babo bakajya bamenya imyitwarire yabo,ikindi kandi n’abarimu bazajya bahamwa n’iki cyaha ibihano bige bikazwa kuko ibyo bakora ni ukwica ejo hazaza h’igihugu baba bashinzwe kuererera urubyiruko.

makasi yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

Mrc Norbet keep it up!

YES yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

Ibyo bintu biragayitse rwose pe! nanjye maze imyaka 3 ndi umurezi, ariko bavandimwe barezi!! kwegera umwana kugeza n’ubwo umutera inda ni ikimwaro gikomeye uba uduteje twebwe abarezi!! uretse no kumutera inda, ntan’ikindi uba wagakwiye kumukoraho kitari ukumwigisha kuko nicyo uba warazanwe gukora!! ntuba ugomba no kugirana ibiganiro nawe en dehors y’amasomo!! jye nabaye mu bato ba Secondaire ubu mba muba Universite!! ntakibazo na kimwe mfite, na tentations mba numva ntaho zava!! biragayitse!! rwose kandi ndabizi abenshi babikora bafite n’abagore!! mwakwiyubashye mukihesha agaciro natwe abarezi mukareka kudukoza isoni!!!! jye birambabaza rwose iyo numvise ibi bintu!! uretse n’abo bo muri secondaire n’aba Universite ntibikwiriye rwose!!!! babahane kandi byintangarugero!

Wamba yanditse ku itariki ya: 7-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka