Burera: Bamennye kanyanga ifite igiciro kirenga miliyoni n’igice

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bufatanyije n’abaturage bo mu kagari ka Ndongozi, mu murenge wa Cyeru bameneye mu ruhame litito 767 za kanyanga, ziguze amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 531 n’amafaranga 400.

Muri uwo muhango wabaye ku wa kane tariki 13/09/2012, ubuyobozi bw’akarere bwavuze ko bakora igikorwa nk’icyo mu rwego rwo kwereka abaturage ko ikiyobyabwenge cya kanyanga ari kibi ko bakwiye kucyamagana.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko ucuruza kanyanga cyangwa se uyinywa imwangiza bigatuma ubukungu bw’igihugu budatera imbere kuko kanyanga ari nk’uburozi.

Agira ati “icyo dushishikariza abaturage ni ukutagura uburozi kuko ubagurisha kanyanga aba ari umurozi. Abarozi ni bakeya ntabwo tuzabihanganira, bazahanwa n’amategeko bagomba kubyumva bakabicikaho”.

Usibye kuba kanyanga yangiza ubuzima bw’uyinywa ngo inahungabanya umutekano w’abaturage ndetse n’uw’igihugu muri rusange nk’uko byemezwa na bamwe mu baturage bo mu kagari ka Ndongozi.

Bamennye mu ruhame litiro 767 za kanyanga ziguze amafaranga arenga miliyoni n'igice.
Bamennye mu ruhame litiro 767 za kanyanga ziguze amafaranga arenga miliyoni n’igice.

Nsekerahe Thomas umwe muri abo baturage agira ati “abanywi ba kanyanga bamara kuzinywa bakarwana, ubundi bakarwanira nko haruguru y’urugo rw’umuntu…nk’impanuka ibaye umuntu yakwicana n’undi ugasanga uwo batasangiye n’abatazicuruza babigendeyemo…batubuza gusinzira rwose”.

Kanyanga icuruzwa mu karere ka Burera ituruka muri Uganda, kuko bihana imbibi. Abashinzwe umutekano mu karere ka Burera basaba abaturage ko bafatanya guhashya abacuruza kanyanga bayikura muri Uganda kuko inzira bacamo ziba zitazwi zishobora kunyuramo umwanzi akaba yahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Kanyanga yamenwe ni iyafatiwe mu murenge wa Cyeru ndetse n’uwa Rusarabuye mu bihe bitandukanye.

Ijisho ry’umuturanyi

Kurwanya ibiyobyabwenge bishyirwa mu bikorwa hifashishwa gahunda yitwa “Ijisho ry’Umuturanyi” aho buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we areba niba nta biyobyabwenge yaba afite, acuruza, akora cyangwa anywa.

Gahunda “Ijisho ry’Umuturanyi” ishyirwa mu bikorwa n’abantu batandukanye barimo n’abihaye Imana.

Abayobozi b’akarere ka Burera basaba abaturage bo muri ako karere kureka ikiyobyabwenge cya kanyanga kuko hagiyeho amategeko mashya akomeye ahana ufatiwe mu biyobyabwenge.

Abanyaburera bakura kanyanga muri Uganda akenshi ipfunyitse mu mashashi.
Abanyaburera bakura kanyanga muri Uganda akenshi ipfunyitse mu mashashi.

Amategeko mashya ari mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, yasohotse mu igazeti ya Leta yo ku itariki 14/06/2012, kuva ku ngingo ya 593 kugeza ku ngingo ya 600 avuga ibihano bihabwa abantu bahinga, abakora, abahindura, abatunda, ababika, abanywa, ndetse n’abagurisha ibiyobyabwenge.

Umuntu wese ufashwe akora cyangwa acuruza ibiyobyabwenge afungwa imyaka itatu kugeza ku myaka itanu no gutanga ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu.

Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kurandura burundu ibiyobyabwenge mu Rwanda, aho biteganyijwe ko mu kwezi kwa 11/2012 ibiyobyabwenge byose bizaba byaracitse mu Rwanda.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka