Burera: Bamennye ibiyobyabwenge bifite agaciro gasatira miliyoni eshatu

Abaturage bo mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, bafatanyije n’ubuyobozi bwabo ndetse n’inzego zishinzwe kubungabunga umutekano muri ako karere bameneye mu ruhame ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 910.

Ibyo biyobyabwenge bamennye tariki 13/06/2013 birimo kanyanga litiro 1353, Chief Waragi amapaki 17 arimo udushashi 12 imwe imwe ndetse n’indi nzoga yitwa Blue Sky amaduzeni 50. Ibyo biyobyabwenge byose byafatiwe mu karere ka Burera biturutse muri Uganda.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko kumena ibyo biyobyabwenge mu ruhame ari ukugira ngo abaturage babone ububi bwabyo bityo bafate umugambi wo guca ukubiri nabyo.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, asaba Abanyaburera kurwanya ibiyobyabwenge kuko uwabigiyemo nta bwenge aba asigaranye bityo ntabashe kwiteza imbere ahubwo umutungo we wose akawumarira muri byo.

Kumenera kanyanga mu ruhame ngo bituma abaturage bamenya ububi bwayo bityo bakayirinda.
Kumenera kanyanga mu ruhame ngo bituma abaturage bamenya ububi bwayo bityo bakayirinda.

Agira ati “Iyo ubwenge bwayobye umuntu aba agana hehe?...iyo ubwonko bwatokowe ujya mu bibi gusa. Nta byiza. Uhereye no ku buzima bwawe…kurwara umutima, kurwara impyiko, kurwara kanseri…”.

Akomeza kandi abwira urubyiruko cyane cyane urw’abanyeshuri kurwanya ibiyobyabwenge birinda kubinywa kuko aribo bayobozi b’u Rwanda rw’ejo hazaza.

Ingamba zo guca ibiyobyabwenge

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwashyizeho ingamba zitandukanye zo kurwanya ibyo biyobyabwenge. Zimwe muri izo ngamba harimo kwimakaza umuco w’Ijisho ry’Umuturanyi aho bashishikariza abaturage gutanga amakuru y’ahaba hari ibyo biyobyabwenge kugira ngo bifatwe.

Ubwo buyobozi kandi bushyira mu bikorwa amategeko ahana abafatanwe ibiyobyabwenge aho bacirwa imanza mu ruhame. Ikindi ngo ni uko imodoka izajya ifatirwa mo ibiyobyabwenge izajya yishyura amande ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ndetse ikanafungwa ukwezi kose idakora.

Nubwo ariko izo ngamba zishyirwa mu bikorwa ikiyobyabwenge cya kanyanga ntigicika mu karere ka Burera. Kuko buri gihe bahora bamena iyo bafashe.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigalia Today bavuga ko impamvu kanyanga gucika kwayo mu karere ka Burera bigoranye ngo ni uko abayicuruza bakurikira inyungu bakura mo ariko bakiyibagiza ko igira ingaruka mbi kubaturage; nk’uko Uwineza Jean de Dieu abisobanura.

Inzoga zo mu mashashi zikorerwa muri Uganda nazo zamenwe kuko zifatwa nk'ibiyobyabwenge mu Rwanda.
Inzoga zo mu mashashi zikorerwa muri Uganda nazo zamenwe kuko zifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda.

Agira ati “Ikintu gituma idacika rero ni ukuba abayicuruza bumva y’uko yabakura mu bukene kandi bakaba baturiye n’uyu mupaka…noneho ariko ntibabone n’ibihombo bashobora kuvana mo kuko akenshi na kenshi yangiriza ubukungu bw’abayinywa, nubwo nabo bayicuruza bakabona mo inyungu ariko iyo babafashe usanga nabo bagira mo ibihombo bikomeye”.

Ikindi ngo gituma kanyanga itazacika vuba mu karere ka Burera ngo ni uko inganda zikora kanyanga muri Uganda ziri ku mupaka ahegereye akarere ka Burera maze abanyaburera bakajya kuyirangura biboroheye.

Abo baturage bavuga ko ariko kanyanga ishobora kuzacika abayobozi nibakomeza gukangurira abaturage kubireka ndetse bakanahana abayifatanywe. Bongera ho ko kandi inzego z’umutekano nizikomeza kuyirwanya bizatuma icika burundu.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka