Burera: Aterwa ubwoba n’umugabo we wamubwiye ko azamwica

Umugore witwa Nyiranshimiyimana Consolata utuye mu murenge wa Rugengabari, akarere ka Burera, avuga ko aterwa ubwoba n’umugabo we witwa Nshakirabandi Emmanuel wamubwiye ko azamwica kubera amakimbirane bafitanye yaturutse ku mafaranga.

Uyu mugore yarahukanye naho umugabo we yibera muri Uganda, abana babyaranye bibana mu rugo, aho ngo barerwa na nyirakuru.

Nubwo Nyiranshimiyimana avuga ko yahukanye ahunga umugabo we, bamwe mu baturage baturanye n’uwo muryango bahamya ko Nyiranshimiyimana ariwe nyirabayazana w’ayo makimbirane yose.

Uwitwa Martin Nyirimanzi avuga ko mu mpera z’umwaka wa 2012 Nyiranshimiyimana n’umugabo we bagiye inama yo kwimukira muri Uganda, maze ngo bafata gahunda yo kugurisha imwe mu mitungo yabo.

Bagurishije imirima n’inka n’iyayo bakuramo amafaranga arenga miliyoni. Ubwo bitegura kwimukira muri Uganda baje kutumvikana bituma barakaranya maze umugore afata ayo mafaranga yose ayashyira ku mufuka ahita yigira muri Uganda atabwiye umugabo we.

Uyu Musaza witwa Martin Nyirimanzi ahamya ko Nyiranshimiyimana ariwe nyirabayaza y'amakimbirane yose afitanye n'umugabo we.
Uyu Musaza witwa Martin Nyirimanzi ahamya ko Nyiranshimiyimana ariwe nyirabayaza y’amakimbirane yose afitanye n’umugabo we.

Nyirimanzi akomeza avuga ko Nshakirabandi yagize umujinya abura icyo akora maze nawe afata icyemezo cyo kujya kwa sebukwe kuzana inka n’iyayo yari amaze iminsi akoye Nyiranshimiyimana ubwo basezeranaga imbere y’amategeko. Mbere babanaga bitemewe n’amategeko.

Nyiranshimiyimana, umugore wa Nshakirabandi, ngo yaje kugaruka mu Rwanda nyuma y’amezi atatu, amafaranga yose yajyanye yarayamaze asanga umugabo we yarashatse undi mugore. Uwo mugabo yahise amutera utwatsi ngo amutegeka kuriha amafaranga ye; nk’uko Nyirimanzi abihamya.

Agira ati “…umugore aho aziye ubwo aba agiye iwabo (arahukana), ageze iwabo …aba atangiye koshya n’ubundi umukobwa mukuru wareraga abo bana ngo amutorokane n’ubundi amujyane. Umugabo niho yabimenye rero aramukubita.”

Umugore arabihakana

Nyiranshimiyimana ahakana ibyo byose avuga ko abo baturage bamubeshyera. Ahamya ko ahubwo umugabo we ari we watwaye ayo mafaranga mbere akayaha umwana wabo mukuru ngo ayajyanye kuri mwene wabo uba muri Uganda kugira ngo azamusange yo.

Akomeza avuga ko ubwo yajyaga muri Uganda yari agiye kuzana uwo mwana ndetse n’ayo mafaranga yajyanye. Ikindi ngo ni uko ayo mafaranga atageraga kuri miliyoni.

Agira ati “…naringiye nkurikiye uwo mwana ngiye kumuzana ndamubwira nti ntabwo wacaho ngo uncenge amacenga ugiye kuntwarira amafaranga kandi n’umwana wanjye umubane yo umuteshe n’ishuri. Njyenda ariwe ngiye kuzana…”

Nyiranshimiyimana Consolata avuga ko yatewe ubwoba n'umugabo we wamubwiye ko azamwica.
Nyiranshimiyimana Consolata avuga ko yatewe ubwoba n’umugabo we wamubwiye ko azamwica.

Nyiranshimiyimana avuga ko umugabo we yamushyizeho urubwa rw’uko ngo yamutwariye amafaranga. Yifuza kuburana n’umugabo we kugira ngo hamenyekane ukuri nyakwo. Akomeza avuga ko mbere yari yereze umugabo we. Umugabo we abimenye ngo nibwo yahitaga ajya muri Uganda, aho ari kugera ubu.

Akomeza avuga ko kandi atinya gusubira mu rugo iwe kureba abana be kuko atinya ko umugabo ashobora kugaruka akamusangayo akaba yamwica. Abana be ngo baramubabaza kuba birera aho ngo banataye ishuri.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rugengabari ndetse na Polisi y’u Rwanda ikorera muri uwo murenge bavuga ko bazi amakimbirane ari hagati ya Nyiranshimiyimana n’umugabo we Nshakirabandi, aho bagerageza kuyahosha.

Tariki ya 15/05/2013 ubwo Bosenibamwe Aimé, Guverineri w’intara y’amajyaruguru, yagiriraga uruzinduko mu murenge wa Rugengabari, akagezwaho icyo kibazo, yasabye ubuyobozi bw’uwo murenge gucunga umutekano wa Nyiranshimiyimana kugira ngo atazagirirwa nabi n’umugabo we.

Yakomeje asaba kandi Nyiranshimiyimana gusubira mu rugo rwe akajya kurera abana be. Yamwijeje ko azacungirwa umutekano hanyuma nawe yabona umugabo we aje agahita abimenyesha byihuse abashinzwe umutekano kugira ngo amakimbirane bafitanye akemurwe bidatinze.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka