Burera: Araregwa gucura umugambi wo kujya gucuruza abana muri Uganda

Umugore witwa Akumuntu Josiane, utuye mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera afunzwe aregwa kugambirira gushimuta abana b’abakobwa batanu abashutse ngo abajyane muri Uganda maze biramupfubana.

Abo bana b’abakobwa bafite imyaka iri hagati ya 13 na 15, bavuka mu murenge wa Rugarama, bashinja Akumuntu ko yari afite gahunda yo kuzabajyana muri Uganda tariki 28/11/2012 ku buryo ngo yari yanamaze kubona inzu bazajya babamo.

Uwo mugore ngo yababwiye gahunda yo kubajyana muri Uganda guhera mu kwezi kwa 10/2012. Yababwiraga ko azabajyana yo ngo abahungishije intambara izaba mu Rwanda, bagera yo bagakora ubucuruzi bw’amakara n’inyanya bakabona amafaranga menshi; nk’uko babisobanura.

Bongera ho ko yari yarabategetse gushaka amafaranga ya tike, bimwe mu biribwa ndetse n’amavuta yo kwisiga n’ayo mu mutwe bazifashisha bageze yo. Abo bana bari barakusanyije bimwe muri ibyo byangombwa birimo isukari, umuceri ndetse n’amavuta y’ubwiza bakabibitsa ku mugore witwa Mukeshimana Chantal nawe utuye mu murenge wa Rugarama.

Mukeshimana, ucuruza amakara, yemera ko yamenye gahunda y’abo bana nyuma. Ngo ikosa yakoze ni uko atahise abibwira ababyeyi babo mbere y’uko bimenyekana ariko ngo nta mugambi yari afitanye na Akumuntu.

Akumuntu we, usanzwe ukora akazi k’ubuyede, ntabwo yemera icyaha bamurega. Avuga ko ahubwo mu kwezi kwa 10/2012 umwana umwe muri abo ariwe waje kumwisabira kuzamujyana muri Uganda nyamara we akabyanga. Ngo nta n’ubwo arakandagira muri Uganda.

Ahamya ko abo bana aribo bacuze umugambi wo kujya muri Uganda. Ikosa yemera ngo ni uko uwo mwana yamusabye kumujyana muri Uganda, yamwangira ntahite abimenyesha ababyeyi be.

Polisi ikorera muri ako gace itangaza ko ibimenyetso bitangwa bihamya icyaha Akumuntu. Azakorerwa dosiye ubundi ishyikirizwe inkiko kugira ngo akatirwe urumukwiye nk’uko ikomeza ibitangaza.

Uko uwo mugambi wamenyekanye

Abo bana b’abakobwa uko ari batanu, batatu muri bo biga mu mashuri abanza. Abandi babiri bakoraga akazi ko mu rugo. Abo bigaga harimo babiri barangije n’undi umwe wiga mu mwaka wa kane.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, umwe muri abo bana bakora akazi ko mu rugo ntabwo yabonetse. Abo yakoreraga batangaza ko bamubuze guhera ku wa mbere tariki 26/11/2012.

Nkurunziza Innocent, umucuruzi, akaba n’umwe mu babyeyi b’abo bana avuga ko umwana we yari inshuti n’uwo wundi wabuze. Uwo mwana niwe watanze amakuru y’uko abo bana bandi bari bafite gahunda yo kujyanwa muri Uganda. Ahamya ko ariko we babimusabye akabyanga.

Umwana wa Nkurunziza yatangaje ibi nyuma yo kumubaza aho mucuti we wabuze yaba ari agahita avuga ko atahazi ariko akongera ho ko ibura rye rishobora kuba rifitanye isano na gahunda yari afitanye n’abandi bana yo kuzajyanwa muri Uganda.

Nkurunziza akomeza avuga ko kuva ubwo bahise babimenyesha inzego z’ibanze nazo zibimenyesha inzego za Polisi uregwa ahita atabwa muri yombi. N’ubwo ariko abo bana bari bagiye kujyanwa muri Uganda bigaragara ko batari babayeho nabi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru, Supt Francis Gahima yatangarije Kigali Today ko Akumuntu ashinjwa icyaha cyo gucuruza abantu (Human Trafficking). Aho bajyanwa gukoreshwa imirimo y’agahato, ivunanye. Iyo ari abakobwa ho bakaba bashobora kubagira indaya nk’uko akomeza abihamya.

Supt Gahima asaba ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo bakajya abaganiriza, bakareka kwita gusa ku kazi kabo ka buri munsi.

Akumuntu aramutse ahamwe n’icyo cyaha yahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni ebyri nk’uko bigenwa n’ingingo ya 251 iri mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda. Iki gihano kikuba kabiri igihe uwakorerwe icyaha ari umwana.

Abatuye mu karere ka Burera bahamya ko muri ako karere hakunze kugaragara abantu bashimuta cyangwa biba abana bakabajyana muri Uganda kubagurisha. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 07/2012 umugore witwa Uwikunda Beatrice yafatiwe muri Uganda agiye kugurisha umwana w’uruhinja yari yibye mu murenge wa Rugarama muri ako karere.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka