Burera: “Abarembetsi” baza ku isonga mu bihungabanya umutekano

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko “Abarembetsi” baza ku isonga mu bintu biteza umutekano muke muri ako karere kuburyo n’abaturage bo muri ako karere babatinya kuko baba bazi ko babagirira nabi.

Mu karere ka Burera, “Abarembetsi” ni abantu bazwiho kujya kurangura ikiyobyabwenge cya kanyanga muri Uganda ubundi bakaza kugicuruza mu Rwanda. Bajya muri icyo gihugu rwihishwa banyuze inzira zitazwi.

Abo bantu iyo bagiye kurangura kanyanga muri Uganda bagenda ari itsinda rinini kandi bitwaje intwaro za gakondo zirimo ibisongo, ibyuma n’ibindi. Ibyo bigatuma abaturage basanzwe babatinya.

Abaturage bavuga ko abo barembetsi iyo hagize umuturage usanzwe ushaka kubatangira ngo abake kanyanga bafite bamutera ubwoba kuburyo bamukomeretsa cyangwa bakaba banamwica.

Ikindi ngo ni uko iyo hagize umuturage utanga amakuru y’aho abarembetsi baherereye, ngo iyo abo barembetsi bamenye uwo muturage bamutera ubwoba, bamwicira itungo cyangwa bakamurandurira imyaka iyo abifite.

Mu karere ka Burera, “Abarembetsi” bakunze gufatwa n’inzego zishinzwe kubungabunga umutekano zirimo abapolisi, abasilikare cyangwa inkeragutabara. Akenshi ngo iyo Abarembetsi babonye izo nzego zishinzwe umutekano bata kanyanga bari bafite ubundi bakiruka.

Mu karere ka Burera hakunze gufatirwa kanyanga iba yavanwe muri Uganda.
Mu karere ka Burera hakunze gufatirwa kanyanga iba yavanwe muri Uganda.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko mu rwego rwo guca burundu “Abarembetsi” hashyizweho gahunda yo kubaganiriza kugira ngo bareke uwo mwuga bityo bibumbire hamwe babatere inkunga yo gukora indi mirimo ibaha amafaranga.

Agira ati “Twafashe umwanzuro ko tubashyira mu mashyirahamwe bose, akarere tugashakisha uburyo twabatera inkunga, bakava muri ibyo bikorwa bigayitse, by’urukozasoni kuko ntacyo bunguka, ahubwo ni ukuroga. Ntabwo rero twakwifuza ko abantu bakomeza kuroga abaturage bacu”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwahereye kera burwanya “Abarembetsi” ndetse na kanyanga. Ibyo byose bigenda bigabanuka ariko ntibicika burundu. Mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Burera hari bamwe mu barembetsi bemeye kureka gucuruza kanyanga bishyira hamwe mu makoperative maze bakora imishinga ibyara inyungu.

Gusa ariko bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera bavuga ko impamvu Abarembetsi badacika muri ako karere ari uko bakurikira inyungu bakura mu gucuruza kanyanga ariko bakiyibagiza ko igira ingaruka mbi ku baturage.

Ikindi ngo ni uko inganda zikora kanyanga muri Uganda ziri ku mupaka ahegereye akarere ka Burera maze bikorohera abo barembetsi kujya kuyirangura yo.

Abandi baturage bo bavuga ko hari igihe “Abarembetsi” batabwa muri yombi Polisi ikabafunga ndetse ikanabashyikiriza inkiko ariko mu minsi mike bakagaruka mu rugo bafunguwe ngo inkiko zabuze ibimenyetso bibahamya icyaha cyo gucuruza kanyanga.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka