Burera: Abajura bibye umuvunjayi akayabo k’amafaranga ku manywa y’ihangu

Abajura binjiye mu biro bivunja byitwa Izere by’uwitwa Semanywa Sylvain biri ku mupaka wa Cyanika, mu karere ka Burera, maze bamwiba Amashilingi y’Amagande miliyoni 13 n’ibihumbi 105 n’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 988.

Semanywa bamwibye ku wa kane tariki 25/04/2013, mu ma saa yine za mu gitondo yatangiye gukora akazi ke ko kuvunja. Mu ma saa saba za nyuma ya saa sita umwe mu bajura bamwibye yatawe muri yombi n’abaturage, bamushyikirizwa Polisi ikorera mu karere ka Burera.

Uwo mujura witwa Hitimana Théoneste yafatanywe miliyoni eshatu n’ibihumbi 105 by’Aamashilingi y’Amagande ndetse n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 338; nk’uko amakuru aturuka muri Polisi ikorera mu karere ka Burera abitangaza.

Hitimana afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga iri mu murenge wa Cyanika, mu gihe hagikorwa iperereza kugira ngo n’abandi bafatanyije kwiba batabwe muri yombi.

Semanywa yatangarije Kigali Today ko abo bajura bamwibye batigeze batobora inzu. Ngo ahubwo bahengereye agiye hanze gato, binjira mu nzu batwara amafaranga yari arimo.

Abajura binjiye muri ibi biro bivunja bya Semanywa ku manywa y'ihangu bamwiba amafaranga menshi.
Abajura binjiye muri ibi biro bivunja bya Semanywa ku manywa y’ihangu bamwiba amafaranga menshi.

Akomeza avuga ko ariko agiye gusohoka yabwiye mugenzi we kuba amucungira. Ubwo yagarukaga mu nzu ngo yatunguwe no gusanga amafaranga yari arimo yibwe. Niko guhita abwira uwo mugenzi we ko babibye maze batangira gushakisha abo bajura.

Semanywa akomeza avuga ko atazi uburyo abo bajura binjiye mu nzu bakamwiba kandi yari yasizeho uwo mugenzi we ngo amucungire. Ahamya ko abo bajura bashobora kuba bamurangaje maze bakinjira mu nzu atabizi.

Abantu bazi uyu muvunjayi bavuga ko atari ubwa mbere yibwa. Ngo ariko baramwiba, abamwibye bagahita bafatwa bidatinze. Abo bantu bemeza ko na n’ubu abamwibye bazafatwa vuba, dore ko n’umwe muri bo yahise atabwa muri yombi.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uwo mucuruzi niyihangane, ariko yagombye kwibuka gukinga mbere yo gusohoka.

ngambo yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

Police ntaho wayicikira

Claude yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka