Bugesera: Yafatiwe mu cyuho yambukana moto yibye ngo ayijyane i Burundi

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Bugesera, yataye muri yombi Uwajeneza wibye moto ashaka kuyambukana umupaka ngo ajye kuyigurisha mu gihugu cy’u Burundi. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhuha.

Uwajeneza utuye mu karere ka Kicukiro, mbere yo kujyana iyi moto y’uwitwa Mugiraneza Steven, na we utuye muri aka karere, yabanje kuyihisha mu rugo rw’uwitwa Innocent Kwigenga.

Inzego z’umutekano ngo zaje kuburirwa n’abaturiye umupaka w’u Burundi ko Uwajeneza agiye gucisha iyi moto ku mupaka ku buryo butemewe n’amategeko, ari na bwo ngo yafatwaga ataragera kuri uyu mugambi; nk’uko byemezwa na Supt. Benoit Nsengiyumva umuvugizi mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yagize ati “tariki 02/01/2012 nibwo moto yo mu bwoko bwa TVS yibwe, turashimira cyane abaturage baduhaye amakuru nibakomereze aho kuko iyo niyo mikorere dushaka ko ibarinda”.

Supt. Benoit Nsengiyumva yanatangaje ko habayeho ubufatanye hagati y’inzego zishinzwe umutekano n’abaturage ku ruhande rw’u Rwanda ndetse n’u Burundi bityo asaba ko byakomeza.

Nyiri kwibwa moto ariwe Mugiraneza Steven yashimiye Polisi y’igihugu kubera iki gikorwa yakoze kuko ngo n’abakozi be batari bazi neza uburyo yibwe.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka