Bugesera: Umukwabu wafashe abantu 24 bakurikiranyweho guhungabanya umutekano

Mu mukwabo wakorewe mu kagari ka Nyabivumu, umurenge wa Nyamata, tariki 17/05/2013, hafashwe abantu 24 bakekwaho gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura. Abo bose ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata.

Uyu mukwabo wakozwe nyuma y’icyumweru kimwe, hari hafashwe na none abarenga 120, nabo bakekwaho guhungabanya umutekano.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Bugesera, Superitendent Nshuti Athanase, yavuze ko bihaye gahunda ko hafi ya buri munsi bakora umukwabo wo gushakisha inzererezi ndetse n’abandi banyabyaha, cyane ko baba bagendeye ku makuru bahabwa n’abaturage.

Yagize ati “abenshi mubo dufata, baba banywa banacuruza ibiyobyabwenge, ibyo biyobyabwenge nabyo bikabashora mu bindi byaha, nk’ubujura, gukubita no gukomeretsa n’ibindi”.

Yemeza ko rimwe na rimwe, usanga babanza guca insinga z’amashanyarazi, bakitwikira uwo mwijima, bakinjira mu nzu bakiba, bagakora n’andi marorerwa nko gufata abana n’abagore ku ngufu n’ibindi by’urugomo.

Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata.
Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata.

Uwo mukwabu wafatiwemo Abarundi badafite ibyangombwa bibemerera kuba cyangwa kwinjira mu Rwanda kuko binjirira ahatazwi; nk’uko Superitendent Nshuti Athanase abivuga.

Ati “iyo tubafashe tubashyikiriza inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka z’u Burundi, ikindi tukagirana inama n’abayobozi b’u Burundi, ibi bikaba byaranadufashije kurwanya ibyaha dufatanyije”.

Mu kiganiro kuri telefone igendanwa umuvugizi wa Polisi mu ntara y’uburasirazuba Superitendent Christophe Semuhungu, yashimiye abaturage kuko bagira uruhare rukomeye mu kugabanya ibyaha.

“Abaturage, ubu bamenye icyo gukora, niyo mpamvu buri gihe iyo dukoze umukwabo abanyabyaha bafatwa, ibyibwe tukabigaruza, tukabisubiza ba nyirabyo”.

Umwe mu baturage b’umurenge wa Nyamata mu kagari ka Kayumba Judith Uwamahoro avuga ko nawe yasabye abaturage kudaharira iki gikorwa inzego z’umutekano gusa kuko aribo ba mbere babiboneramo inyungu.

Ati “ibyo Polisi n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze bakora, ni ku neza yacu, niyo mpamvu natwe tugomba kubigira ibyacu tukabafasha, tukarushaho gutera imbere”.

Iki gikorwa cy’umukwabu kibaye nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda itangirije gahunda yo kumenya uduce dukunze kuberamo ibyaha, hakamenyekana abakunda kuboneka muri ibyo byaha, bityo hagahashyirwa ingufu nyinshi mu gushakisha abo banyabyaha, cyane cyane hifashishijwe abaturage muri community policing bigaragara ko ziri gukora akazi kazo neza.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka