Bugesera: Umugabo w’imyaka 40 yishe umwana we w’imyaka 19 ahita atoroka

Ndagijimana Theophile w’imyaka 40 y’amavuko ukomoka mu Mudugudu wa Cyantwari, Akagari ka Bushenyi, Umurenge wa Mareba ho mu Karere ka Bugesera yishe umwana we Uzabakiriho Emmanuel w’imyaka 19 nyuma yo kumukubita igiti mu mutwe ahita atoroka.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 07/05/2013, ubwo uyu nyakwigendera Uzabakiriho yatahaga iwabo yasinze maze agateza amahane agatangira gukubita bene nyina akamena n’ibintu kubera ubusinzi; nk’uko bitangazwa na Magellan Sebatware, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mareba.

Avuga ko Ndagijimana ubwo yageraga iwe, yashatse kumukubita ariko ahita ajya mu nzu ye yo ku ruhande itandukanye n’iy’ababyeyi bakunze kwita ikibahima nuko ise nawe ajya mu nzu ye.

Kubera uburyo byari byamubabaje cyane, Ndagijimana ntibyatumye yemera kuryama kuko yahise agaruka yinjira mu nzu y’umuhungu we, amukubise igiti abona ashizemo intege.

Nyuma yo gutabaza abaturanyi n’ubuyobozi, Uzabakiriho yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Mareba, aho yahise yoherezwa ku bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata maze aza kwitaba Imana bidatize.

Ndagijimana yahise atoroka aracika, ubu akaba agishakishwa n’abaturage ndetse n’inzego za Polisi. Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko uyu mwana yari asanzwe ari umusinzi yarananiye abayeyi be.

Inzego za Polisi ndetse n’iz’umurenge zahise zikoresha inama abaturage aho biyemeje gukumira ibyaha nk’ibi bikajya bikemuka bitagombye kuvamo impfu, kandi biyemeza gushyiraho umwete mu gushakisha Ndagijimana kugirango aryozwe urupfu rw’umuhungu we.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Erega turi mubihe bya nyuma, ibi byarahanuwe kandi nta gisigaye ahubwo buri wese ategure aho azajya hatari hano ku isi.

kabanda yanditse ku itariki ya: 9-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka