Bugesera: Rwarinda yarohamye mu kiyaga ubwo yarobaga amafi

Rwarinda Munyakayanza w’imyaka 28 bahimbaga Gasongero wari utuye mu mudugudu wa Nyakajuri, akagari ka Nyagihunika, umurenge wa Mareba yarohamye mu kiyaga cya Cyohoha ya ruguru ahita yitaba Imana ubwo yarobaga amafi mu ijoro rya tariki 23/07/2012.

Rwarinda yari asanzwe ari umurobyi w’amafi muri icyo kiyaga cya Cyohoha, akaba yakoze impanuka mu masaha ya saa mbiri z’ijoro ubwo yararimo gutegura imitego ye maze haza umuyaga mwinshi urusha ingufu ubwato yarimo niko guhita yitura mu mazi ananirwa koga ngo agere ku nkombe; nk’uko byemezwa na Sebatware Magera, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mareba.

Ati “umugore we nyuma yo kubona yatinze yihutiye gutabaza maze abwira abaturanyi bajya kumushaka niko gusanga yarohamye, kubera umuyaga mwinshi wari mu kiyaga”.

Umuyobozi w’umurenge wa Mareba arasaba abaturage ko bagomba kwitondera kujya mu mazi igihe babona harimo umuhengeri mwinshi, kandi arabasaba ko bazajya bagenda ari benshi ntihakagire umuntu ugenda ari wenyine.

Ati “hagize ugira ikibazo abandi bamutabara, kandi ndashishikariza abarobyi ko bagomba gushaka twa twenda bambara dutuma umuntu atabasha kwibira mu mazi”.

Dukundane Vedaste ni umwe mu barobyi baroba mu kiyaga cya Cyohoha avuga ko ubusanzwe bakorera mu mashyirahamwe, bitari bisanzwe ko umuntu umwe yijyana mu kiyaga wenyine.

Uru rupfu ruje rukurikira urw’abantu batanu barohamye mu kiyaga cya Cyohoha ya ruguru mu ijoro rishyira tariki 24/07/2012 ubwo barimo kwambutsa inzoga za magendu zo mu bwoko bwa Amstel Bock amakaziye 40 bari bakuye mu gihugu cy’u Burundi rwihishwa.

Umurambo wa nyakwigenedera wajyanywe mu bitaro bikuru bya Nyamata mu gihe hagitegerejwe ko ushyingurwa.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka