Bugesera: Ingona yari imwivuganye ubwo yarobaga rwihishwa nijoro

Mukeshimana Frederic w’imyaka 35 yakomerekejwe n’ingona ubwo yari arimo kuroba rwihishwa ku kiyaga cya Kidogo mu murenge wa Ririma mu karere ka Bugesera mu mpera z’icyumweru gishize.

Mukeshimana ubu urwariye mu bitaro bya ADEPR Nyamata avuga ko yafashwe n’ingona mu mayasha ahegera imyanya ndangagitsina, ubwo yari atangiye kuroba rwihishwa mu kiyaga cya Kidogo.

Ati “hari mu saha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubwo ninjiraga ku mwaro w’ikiyaga njya kuroba ariko ntari mu bwato, iba inkubise amenyo injyana mu rufunzo nibwo nahise nagana hejuru yarwo niko guhita ntabaza mvuza induru abarobyi bari hafi aho bahita baza barayirukana niko guhita bampa igiti ndagifata bahita banjyana i musozi gutyo”.

Uyu mugabo agira inama abantu kutajya mu mazi y’ibyo biyaga muri ibi bihe by’imvura kuko ingona zabaye nyinshi.

Uyu mugabo nta mituweli yagiraga, ibyo na byo wasangaga bisa nk’ibimuteye isoni kuba yarirengagije kugura mitueli mu gihe uburwayi cyangwa impanuka bitera bidateguje. Ariko ibyo ntibyabujije ibitaro by’akarere ka Bugesera kumuha ubufasha bwihuse.

Dr Ndayishimye Samuel umuvura yemeza ko ashobora koroherwa ndetse agasezererwa agataha mu gihe cya vuba.

Agira ati “ingona ntabwo yigeze igeza amenyo ku igufwa, ahubwo yatwaye umubiri, kuko twamucishije mu cyuma dusanga amagufwa yose ari mazima nta na rimwe ryangiritse”.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Uburasirazuba, Supertendent Benoït Nsengiyumva, arasaba abarobyi ko bagomba kuroba ku manywa kandi bakaroba mu buryo bwemewe, dore ko kuroba rwihishwa aribyo bikunze kuvamo ibyago nk’ibyo.

Ni kenshi ingona zagiye zirya abantu abandi zikabakomeretsa mu biyaga by’akarere ka Bugesera, cyane cyane mu cyitwa Kidogo, kandi abenshi mu bariwe n’ingona ni abaroba rwihishwa.

Mu mpera z’umwaka ushize no mu ntangiriro z’uyu wa 2012 ni ho ingona zo muri Kidogo zakaze kurushaho kuko zariye abasaga 3 nko mu mezi 2 gusa, kandi bose bakaba bararobaga rwihishwa bitwikiriye ijoro.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka