Bugesera: Ari mu maboko ya Polisi akekwaho kwica umugore we

Elisa Rwagatore w’imyaka 31 afungiye kuri sitatiyo ya Polisi ya Ruhuha mu karere ka Bugesera akekwaho kwica umugore we witwa Mukantagengwa Appoline.

Nyuma yo gukora aya marorerwa tariki 27/01/2013, Rwagatore yaratorotse ariko aza gufatwa. Uyu mugabo ngo yishe umugore we nyuma y’amakimbirane bagiranye yanze kumuha ku musaruro w’imyaka bari bafite ngo awujyane ku mugore we wa kabiri; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akagari ka Ntongwe, Destin Ngedahayo.

Mu bigaragazwa n’iperereza ry’ibanze ryakozwe, Rwagatore yicishije umugore we umuhoro nyuma yo kumushinja guteshuka ku nshingano ze z’urugo kubera gushaka umugore wa kabiri nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’i Burasirazuba, Supt. Benoit Nsengiyumva.

Agira ati “nubwo hari intambwe igenda iterwa mu kurwanya amakimbirane yo mu ngo, hari abagifite imitima mibi”.

Aha akaba asaba ko hakomeza guhererekanywa amakuru hagamijwe gukumira ibikorwa bya kinyamaswa.

Ingingo ya 146 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganya igifungo cya burundu ku muntu uhamwe n’icyaha cyo kwica umuntu abigambiriye.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka