Bugesera: Abantu batanu batawe muri yombi bazira kuroba amafi adakuze

Umukwabu wo guhiga abaroba ku buryo butemewe n’amategeko mu biyaga by’akarere ka Bugesera, tariki 29/12/2012, wataye muri yombi abagabo 2 n’umugore umwe bacuruza amafi adakuze, atemewe kurobwa.

Abo bacuruzi b’amafi ubwo bari kuri sitatiyo ya polisi ya Nyamata mu bafatanywe ibiro 200 by’amafi akiri mato, babiri muri bo bavuga ko batari bazi ko bene ayo mafi atemewe, ngo babimenye ari uko bamaze gutabwa muri yombi, nyamara bakaba barayaguraga n’abari mu makoperative y’abarobyi nk’uko byemezwa n’umwe muri abo ariwe Dukuzimana Donat.

Agira ati “ndemera ko ayo mafi atemewe ahubwo nishe amategeko nkana, bityo nkaba mbisabira imbabazi kuko zinzongera kandi nzabishishikariza abandi ko ari bibi”.

Bafatanywe amafi atarakura.
Bafatanywe amafi atarakura.

Umushinga ugamije gutunganya no kongera umusaruro w’amafi mu biyaga by’imbere mu gihugu (PAIGELAC) urasaba inzego zose gukangurira abaturage kubahiriza itegeko ry’uburobyi mu Rwanda.

Ngo bikomeje kugaragara ko hari abarenga kuri iryo tegeko bakaroba amafi atemewe, bikangiza umusaruro w’amafi utegerejwe; nk’uko byemezwa na Mfashingabo Ntwari umuyobozi w’umushinga PAIGELAC mu ntara y’i Burasirazuba.

Mfashingabo Ntwari akaba asaba inzego zose guhagurukira iki kibazo maze itegeko rigenga uburobyi rikubahirizwa.

Ibi bikorwa by’ubushimusi bw’amafi atarakura si ubwa mbere bibaye, abarobyi bakorera mu makoperative ndetse na bamwe mu bayobozi bayo, batungwa agatoki kuba babiri inyuma, kuko hari n’abagiye babifatirwamo mu minsi ishize, ariko ntibarabicikaho.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka