Bugesera: Abantu 6 bafatiwe mu cyuho biba impombo z’amazi za EWSA

Abantu batandatu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatirwa mu cyuho bacukura impombo z’amazi wa EWSA ziri mu murenge wa Ririma, mu kagari ka Nyabagendwa.

Abafatafiwe mu cyuho ni uwitwa Uwimana John ufite imyaka 29, Habimana Jean Bosco ufite imyaka 28, Nzeyimana Boniface ufite imyaka 25, Turikumwe Stiven ufite imyaka 24, Nduwayezu Ildephonse w’imyaka 29 netse na Niyongabo Den ufite imyaka 23 y’amavuko.

Ngarambe Mfizi Elie umuyobozi w’umusigire w’ikigo cy’amashanyarazi amazi isuku n’isukura (EWSA) mu karere ka Bugesera avuga ko bari bafite amakuru y’uko bibwaga impombo z’amazi bakajya kuzigurisha.

Ati “twatabajwe n’ubuyobozi bw’akagari maze natwe tubwira abashinzwe umutekano niko guhita babata muri yombi”.

Aba bagabo bafatanywe impombo 15 zifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni.

Izi mpombo zajyanaga amazi mu ngo z’abaturage, nyuma yo kwimurwa bakajyanwa gutura mu midugudu izo mpombo zaje gufungwa ntizongera gukoreshwa kuko zitarimo amazi abantu batangiye kujya baziba bakazigurisha.

Polisi ivuga ko abafashwe bakurikiranyweho icyaha cyo gusenya no konona impombo z’amazi n’inzira yazo. Icyi cyaha gihanishwa ingingo ya 406 yo mutabo cy’amategeko y’u Rwanda ahana ibyaha.

Abafashwe nibaramuka bahamwe n’icyaha bazahanishwa igifungo cyo kuva ku myaka ibiri kugera kuri itanu ndetse no gutanga ihazabu yikubye kabiri igiciro cy’ibyo bafatanywe.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka