Bugesera: Abagabo barimo umwarimu bafatiwe mu cyuho biba impombo z’amazi za EWSA

Kuri sitatiyo ya Polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera hafungiye abagabo 4 barimo n’umwarimu wo mu ishuri ribanza rya Nyabaguma mu murenge wa Shyara mu karere ka Bugesera, bakekwaho kwiba impombo z’amazi za EWSA ariko zitagikoreshwa.

Izi mpombo zikoze mu byuma bikomeye zayoboraga amazi mu mirenge ya Musenyi na Shyara, ariko zaje gusimbuzwa iza plastique hanyuma izo z’ibyuma ubuyobozi bw’umurenge wa Musenyi butangira kuzitaburura hifashishijwe imiganda ngo azashyikirizwe ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (EWSA).

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musenyi, Murwanashyaka Oscar, ati “mu gitondo cy’uyu wa 23/04/2013 ni bwo abagabo 4 babifashijwemo n’uwitwa Ndikumana Evariste, umwarimu w’ishuri ribanza rya Nyabiguma mu murenge wa Shyara bahaye ikamyo ikiraka cyo gupakira izi mpombo ngo bajye kuzigurisha”.

Abagabo bane bafatiwe mu cyuho biba impombo.
Abagabo bane bafatiwe mu cyuho biba impombo.

Yavuze ko batarenze umutaru kuko yahise ahabwa amakuru n’abaturage, maze nawe ahamagara abapolisi maze bafatwamo bane kuko umwe yabatorotse. Murwanashyaka Oscar arasaba abaturage gucika ku ngeso yo kurarikira ibitari ibyabo.

Nk’uko bisobanurwa n’umwe mu bahawe ikiraka cyo gupakira ndetse akaba na nyir’ikamyo ngo ako kazi kakozwe n’abantu benshi, kuko impombo imwe yaterurwaga n’abantu 7.

Ati “nabanje gushidikanya ariko nza kwemera kuko uyu mwarimu Ndikumana Evariste yiyise ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Musenyi nibwo nabashije kubatinyuka maze nemera kuyatwara”.

Impombo zibwe zigafatwa ni 7, ubuyobozi bw’umurenge wa Musenyi bukaba bufite gahunda yo kuzataburura n’ayandi akiri mu butaka kuko atagikoreshwa kugira ngo nayo hatazagira abayiba.

Impombo zafashwe zipakiwe mu madoka.
Impombo zafashwe zipakiwe mu madoka.

Si ubwa mbere mu karere ka Bugesera habonetse ibikorwa nk’ibi byo kwiba impombo z’amazi kuko ubu hari abari imbere y’inkiko bashijwa kuba barafatiwe muri ibyo bikorwa.

Umuvuzi wa polisi mu ntara y’i Burasirazuba, Senior Supertendant Benoit Nsengiyumva, yasabye abaturage gukomeza gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano gutanga amakuru kugira ngo ubujuru bukumirwe kandi akibutsa abajya mu bikorwa nk’ibyo by’ubujura kubicikaho kuko bahanwa n’amategeko.

“Ingingo ya 298 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko abafatiwe mu bujura buciye icyuho, iyo bahamwe n’icyaha bahanishwa igihano cyo gufungwa kuva ku myaka 5 kugera kuri 7”.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aba nibo bajya baniba ibyimu by’ama piloni ya ewsa,aba baba bakwiye guhanwa nk’abahungabanyije umutekano w’igihugu kuko ibi bikorwa bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage benshi.

nsabimana yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka