Bugabo yishe umugore we

Uwitwa Bugabo Desire wo mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana yishe umugore we Mukamwiza bapfuye ko uyu mugore yamubazaga niba koko yarateye inda undi mugore nk’uko bivugwa aho batuye mu Kagari ka Munono.

Bugaboo avugwaho ko asigaye akundana n’abandi bagore batandukanye, ndetse benshi muri bo bakanabyarana abana kuko uriya mugore we, nyakwigendera Mukamwiza yari yarasabye abaganga kumufungira kubyara ku bushake bwe.

Ku mugoroba wo kuwa 30/08/2012 Mukamwiza yabajije Bugabo niba ibyo yumvana abaturage ko Bugabo yateye undi mugore inda ari byo, Bugabo arabihakana ariko ngo umugore yanga kubyemera, intonganya zitangira ubwo.

Bugabo wemera icyaha akanagisabira imbabazi avuga ko atari yabigambiriye yavuze ko nyakwigendera Mukamwiza yaje kurakara ubwo bajyaga impaka kuri iyo nda Bugabo yateye undi mugore, agasingira umugabo we ngo amukubite.

Uyu mugabo ngo yaramwitaje, Mukamwiza agwa hasi. Mu kubyuka yabyukanye umupanga wari hafi aho ashaka kuwutemesha umugabo we, nawe arawumwambura ahita awumutemesha arapfa.

Uyu mugore asize umwana umwe yari yarabyaranye na Bugabo mu mwaka wa 1991. Mu 1996 Bugabo yafunzwe ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, afungurwa mu 2008, aribwo yasangaga umugore we yarifungishije kubyara agatangira kujya abyarana n’abandi bagore bo hanze.

Abaturage baturanye n’uru rugo baravuga ko Bugabo atishimiye ko umugore we yafunze urubyaro, agatangira kujya abyarana n’abandi bagore ari naho haturutse intonganya zaje kuvamo urupfu rwa nyakwigendera Mukamwiza.

Bugabo ucumbikiwe kuri station ya polisi i Musha, aremera icyaha ariko agasaba imbabazi avuga ko atari yabigendereye ko byaturutse ku ntonganya zatewe na nyakwigendera kandi akanafata umupanga ashaka kumutema, mu kuwurwanira no kwitabara akamwica atabigendereye.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka