Batawe muri yombi batwaye amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko

Habyarimana Anicet, wari utwaye FUSO ifite purake RAB 703 Z yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Nyamasheke atwaye ibiro 2040 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Tin ndetse na Colta mu buryo butemewe n’amategeko.

Habyarimana w’imyaka 31 ukomoka mu karere ka Nyamasheke yafashwe tariki 17/09/2012 ari kumwe na mugenzi we witwa Musabyimana Innocent wo mu karere ka Rusizi, bombi bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Ruharambuga.

Ayo mabuye y’agaciro ngo ni aya Gakwerere Company ikorera mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, mu gihe yajyanwaga i Kigali, abayatwaye bakaba bakoreshaga impapuro mpimbano; nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.

Aba bagabo bakekwaho kuba barakwepaga imisoro kuko nta mpapuro nyazo zibemerera gutwara aya mabuye y’agaciro.

Tariki 16/09/2012, polisi ikorera muri aka karere kandi yatangaje ko hari ubundi bucuruzi bwa forode bwagaragaye mu minsi mike ishize inshuro zigera kuri eshanu.

Ubundi bucuruzi bwa forode mu mabuye y’agaciro kandi bwagaragaye mu karere ka Nyamagabe aho imodoka yari itwaye ibiro nka 1900 bya kasiterite yatawe muri yombi na polisi y’igihugu ishami rishinzwe imisoro n’amahoro.

Uku gutabwa muri yombi kugaragaza ko hari impinduka ziri kugaragara kuva aho ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro gisinyaniye amasezerano y’ubufatanye na polisi y’igihugu mu rwego rwo gukumira, kubuza no bukora iperereza ku byaha birebana no gukwepa imisoro.

Polisi isaba abaturage gufatanya nayo mu gutanga amakuru afatika yakwifashishwa mu kurwanya no gufata abakora ubucuruzi mu buryo butemewe, harengerwa ubukungu bw’igihugu.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka