Batanu batawe muri yombi bazira kanyanga n’urumogi
Abantu batanu bakomoka mu turere dutandukanye tw’igihugu batawe muri yombi na Polisi mu cyumweru gishize nyuma yo gufatanwa urumogi na kanyanga. Abatawe muri yombi ni Jean Damascene Havugimana, Grace Mukanyandwi, Germaine Uwera, Tuyishime na Jeannette Uwimana.
Grace Mukanyandwi na Germaine Uwera bafatiwe mu Kagali ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge bafite udupfunyika 257 tw’urumogi n’irobo ry’urumogi; nk’uko Polisi ibitangaza. Bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.
Uwimana ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye yafatanwe litiro indwi za Kanyanga mu mukwabu wakozwe n’abashinzwe umutekano mu Kagali ka Bwiza, Umurenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga.
Abandi babiri bafashwe ari bo Havugimana wo mu Karere ka Gakenke na Tuyishime wo mu Karere ka Burera na bo batawe muri yombi nyuma yo kubasangana udupfunyika 27 tw’urumogi; nk’uko Polisi ikomeza ibitangaza.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Sen. supt. Urbain Mwiseneza yemeza ko urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge rukomeje. Agira ati: “Tuzakomeza kubakurikirana (abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge) kugeza igihe bazabireka cyangwa bagakurikiranwa n’amategeko.”
Akomeza agira ati: “Ndasaba abantu bose kongera imbaraga mu guhanahana amakuru n’inzego zishinzwe umutekano no gukomeza gutangaza abacuruza ibiyobyabwenge kugira ngo bicike burundu mu muryango kuko bihembera ibyaha.”
Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, winjiza kandi ucuruza ibiyobyabwenge ahanishwa igihano kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu n’amande angana n’ibihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|