Batandatu bari mu maboko ya Polisi kubera kanyanga n’urumogi

Polisi yataye muri yombi abantu batandatu mu Turere twa Kayonza na Ngoma two mu Ntara y’Iburasirazuba ibasanganye ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi.

Jean de Dieu Nsengiyumva w’imyaka 37, Jean Paul Surwumwe w’imyaka 31na Gilbert Habimana w’imyaka 30 bafatanywe litiro 40 za Kanyanga mu Murenge wa Murundi basohoka muri Pariki y’Akagera, bigakekwa ko bavanaga iyo kanyanga mu gihugu cya Tanzaniya; nk’uko Polisi ibitangaza.

Abo bose ubu bacumbikiwe by’agateganyo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kayonza mu gihe bagitegereje gushyikirizwa ubutabera.

Abandi batawe muri yombi ni Moise Ndayishimiye w’imyaka 23 n’umugore we witwa Agatha Uwimana w’imyaka 22 batuye mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma. Polisi yabasanganye ibiro 10.5 by’urumogi na litiro 15 za kanyanga none bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibungo.

Undi ufungiye kuri iyo sitasiyo ya Polisi ni Albert Ntakirutimana w’imyaka 24 wafashwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze afite ibiro 5 by’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasizuba, supt. Benoit Nsengiyumva, yemeza ko abo bantu batawe muri yombi kandi ko Polisi y’igihugu itazihanganira umuntu wese wishora mu bikorwa by’ibyaha.

Batatu bari mu maboko ya Polisi ikorera mu Karere ka Ngoma bazira urumogi na kanyanga.
Batatu bari mu maboko ya Polisi ikorera mu Karere ka Ngoma bazira urumogi na kanyanga.

Supt. Nsengiyumva ahamagarira abaturage gukomeza umuco mwiza wo guhanahana amakuru n’inzego zishinzwe umutekano ku gihe kugira ngo abacuruzi b’ibiyobyabwenge bafatwe bahanwe.

Abaturage bahamagarirwa gukora imirimo ibyara inyungu aho kwijandika mu bikorwa bibakururira ibibazo nko gucuruza ibiyobyabwenge.

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeho ahana y’u Rwanda giteganya igihano cy’igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu ry’igihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500 ku muntu wese ukoresha ibiyabyabwenge mu buryo butandukanye.

Igika cya kabiri cy’iyo ngingo giteganya igihano kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu ry’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu ku muntu ufashwe yinjiza mu gihugu ibiyabyabwenge.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka