Bane batawe muri yombi bazira urumogi

Abasore bane batawe muri yombi na Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa kabiri tariki 14/08/2012 mu mukwabu Polisi yakoze kuri Base mu Murenge wa Gashenyi ugamije gufata abantu bacuruza n’abanywa urumogi.

Ntezimana Jean Pierre wiyemerera ko amaze amezi abiri acuruza urumogi Polisi yamusanganye imisongo 50 y’urumogi acuruza hamwe n’umukozi we, Uzabakiriho, mu Gasentere ka Base.

Ntezimana yemera ko acuruza urumogi agemurirwa n’umugore wo mu Karere ka Burera yanze gutangaza amazina ye.

Uzabakiriho we asobanura ko yacuruzaga urumogi kubera ko ari akazi yahawe n’umukoresha we yafatanyaga no gucuruza ikigage.

Abasore bane batawe muri yombi bazira urumogi (uhereye ibumoso: Ntezimana, Uzabariho, Bazirimwabo na Mbarushimana).
Abasore bane batawe muri yombi bazira urumogi (uhereye ibumoso: Ntezimana, Uzabariho, Bazirimwabo na Mbarushimana).

Muri uwo mukwabu, Polisi yataye muri yombi kandi Bazirimwabo Jean d’Amour ukora akazi k’ubukarani ngufu na Mbarushimana Bonaventure, umukozi muri resitora bakurikiranweho kunywa urumogi.

Aba basore bahakana ko banywa urumogi nubwo Polisi yasanze mu nzu bararamo hari impapuro zipfunyikwamo imisongo y’urumogi.

Bongeraho ko batazi uko ubwo bupapuro byagezemo mu nzu cyane ko abakozi benshi bakora kwa nyiri resitora baharara.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka