Bafunzwe bakekwaho kwica umuntu

Karemera Justin na Sebigori Jean Damascène bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Mukamira mu karere ka Nyabihu bakekwaho kwica umugabo witwa Habarurema Enock tariki 10/07/2012.

Nyakwigendera ngo yari afitanye ubucuti n’umugore w’umupfakazi utuye mu murenge wa Mukamira mu kagari ka Rugeshi umudugudu wa Kazuba. Uwo mugore yari afite umugabo wavaga inda imwe n’aba bagabo bakekwaho kuba bari inyuma y’urupfu rwa Habarurema.

Karemera Justin na Sebigori Jean Damascene baracyekwaho kwica Habarurema.
Karemera Justin na Sebigori Jean Damascene baracyekwaho kwica Habarurema.

Bikekwa ko uyu mugabo yaba yarishwe bitewe n’uko yakundanaga n’uyu mugore ndetse bakaba banaryamanaga nyamara aba bagabo bakekwaho kuba inyuma y’urupfu rwe bo akaba atagiraga icyo abapimira kandi ari bo bavandimwe b’umugabo w’uyu mugore ; nk’uko polisi ya Nyabihu yabitangaje tariki 17/07/2012.

Umurambo wa Habarurema watoraguwe wajugunywe mu mazi mu kizenga kinini bacukuragamo itaka ryo kubumbamo amatafari yo kubaka, imvura iguye cyuzuramo amazi menshi.

Aba bagabo bakekwaho kwica Habarurema bacumbikiwe kuri Station ya Police ya Mukamira mu karere ka Nyabihu mu gihe hagikorwa iperereza ku bijyanye n’urupfu rwa Habarurema.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka