Bafashwe bashaka kujya Uganda nta byangombwa bafite

Guhera kuri uyu wa 28/11/2012 abagabo batatu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kirehe bazira gushaka kujya muri iki gihugu ahitwa Kiboga hamwe n’imiryango yabo nta byangombwa bagira, bakaba bavuga ko bari bagiye gupagasa.

Aba bagabo batatu ni Ngirinshuti Ezekiyeri atuye mu kagari ka Kigarama mu murenge wa Kigina, Habiyambere Sylvais na Habyarimana Damascène Ngirinshuti Ezekiyeri uvuga ko yari agiye mu gihugu cya Uganda gushaka aho guhinga kuko ngo yari afite agasambu kadahagije.

Ngirinshuti yafashe umwanzuro wo kugurisha isambu ye miliyoni imwe n’igice kugira ngo we n’abana be icyenda n’umugore bajye gushaka imibereho mu gihugu cya Uganda kuko atabashaga kubarihira ubwisungane mu kwivuza.

Aba bagabo bavuga ko bafatiwe mu murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare bakaba bari bamaze icyumweru baba muri uyu murenge aho bagaruwe mu karere ka Kirehe kuri uyu wa 28/11/2012.

Habiyambere Sylvais we avuga ko yaje mu karere ka Kirehe avuye mu karere ka Rutsiro akaba yari ahamaze amezi atatu n’igice; avuga ko we nta kintu yagurishije ahubwo ngo we yafashe umwanzuro wo kujya mu gihugu cya Uganda mu rwego rwo gushakisha ubuzima bwo guhinga.

Habyarimana Damascène we avuga ko yari yifitiye umudugudu gusa akaba yari ajyanye n’umugore we n’abana babiri. Ngo kuba bamugaruye agiye kwicara akorere amafaranga neza ubundi nashaka kujya mu gihugu cya Uganda azashaka ibyangombwa ajyeyo byemewe n’amategeko.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

aliko na kumiro, urava mu rwanda ugahungira buganda/ aliko ubindi bagaruwe nande/ iyo mubareka bakagerayo twazavugana bagarutse.

eeeeeee yanditse ku itariki ya: 12-12-2012  →  Musubize

Erega kubona ibyangombwa birahenze kuri aba baturage. ikindi jye ndumva nta kibazo kirimo kwigendera. Ubuzima mu Rda burahenze nage ejo nzigendera!!!!

mukunzi yanditse ku itariki ya: 30-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka