Babiri bitabye Imana mu mpanuka zabaye mu mpera z’icyumweru

Abantu babiri bitabye Imana bagonzwe n’imodoka mu turere twa Musanze na Kayonza mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 07/10/2012; nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza.

Serushago Marc w’imyaka 55 yagonzwe n’imodoka yihutaga yo mu bwoko bwa Fuso mu Karere ka Musanze ahita apfa mu gihe Munyemana David w’imyaka 57 yagonzwe na moto mu Karere ka Kayonza na we yitaba Imana.

Havugwa kandi ko habaye nibura impanuka imwe muri buri ntara ndetse n’Umujyi wa Kigali. Abantu bakomerekeye ku buryo bukabije muri izo mpanuka ariko Polisi ntitangaza umubare wabo.

Polisi y’Igihugu itangaza ko izo mpanuka ziterwa ahanini no gutwara ibinyabiziga nabi, umuvuduko ukabije, kutubahiriza ibimenyetso n’amategeko bigenga umuhanda ndetse n’ibinyabiziga bitameze neza. Ibi ngo bigira ingaruka zo guhitana ubuzima bw’inzirakarengane zitagira ingano.

Impanuka zishobora kwirindwa igihe cyose abashoferi batwaye bitonze kandi bakubahiriza amategeko agenga umuhanda; nk’uko Polisi y’igihugu ibishimangira.

Abagenzi, abanyamaguru n’abashoferi barasabwa kugira amakenga igihe bari mu muhanda kugira hakumirwe impanuka.

Impanuka zaragabanutse ugereranyije n’ukwezi gushize ahanini bitewe n’ubwitonzi bw’abantu bose bakoresha umuhanda; nk’uko Polisi y’igihugu yakomeje ibitangaza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

polisi nishyire ingufu ku bashoferi bavugira kuri telephone, hano mu mugi wa Kigali birakabije

uwimana yanditse ku itariki ya: 8-10-2012  →  Musubize

impanuka zirahari nyinshi mbona hari hakwiye kwiga uburyo bakongera ibihano ku bashoferi kuko uburyo batwara imodoka usanga bafite umuvuduko ukabije bityo bongereye ibihano byatuma hari ingamba bafata mu bijyanye no kugabanya umuvuduko kimwe n’abamotari nabo hari ubwo bagirango amategeko y’umuhanda ntabareba cyane nko kutubahiriza zebra crossing

uwimana yanditse ku itariki ya: 8-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka