Babiri batawe muri yombi, umwe azira kwihekura undi akekwaho gukuramo inda

Abakobwa babiri batawe muri yombi na Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali, umwe akekwaho kwica uruhinja yibarutse, undi akurikiranweho gukuramo inda y’amezi atanu; nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza.

Nyinawumuntu Clarisse w’imyaka 17 utuye mu Kagali ka Nyagatovu, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo yatawe muri yombi tariki 09/10/2012 akekwaho kwica umwana yari amaze kubyara yarangiza akamujugunya mu musarani.

Amakuru yamenyekanye ubwo umukozi wo murugo yahageraga aje mu kazi bisanzwe, agasanga Nyinawumuntu aryame ariko yaviriranye cyane maze akabimenyesha abaturanyi ndetse na Polisi.

Uwo mubyeyi gito wari wavuye amaraso menshi yihutanwe kwa mu muganga ku Bitaro Bikuru bya Kacyiru ngo yitabweho n’abaganga. Umwana we yakuwe mu musarani, ajyanwa kwa muganga kugira ngo akorerwe ibizamini byo kwa muganga.

Ingingo ya 143 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda giteganya igihano cy’igifungo cya burundu ku cyaha cyo kwihekura.

Undi mukobwa w’imyaka 17 witwa Tugirurukundo Marie Josephine utuye mu Kagali ka Nyakabanda mu Murenge wa Niboye afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro akurikiranweho gukuramo inda y’amezi atanu ku bushake.

Ibyaha byo kwihekura ku babyeyi no gukuramo inda ku bushake biterwa cyane cyane no gutwara inda zitifuzwa no kwangizwa n’abantu bakuru; nk’uko Polisi y’Igihugu yakomeje ibitangaza.

Polisi ihamagarira abantu kongera imbaraga mu guhanahana amakuru ku buryo bwihuse no kuba ijisho ry’umuturanyi mu rwego rwo gukumira ibyaha bitandukanye.

Ingingo ya 162 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya igihano kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50 kugeza ku bihumbi 200 ku cyaha cyo gukuramo inda ku bushake.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Uwo musaza azajye kuri CHUK, vitiligo ye hari igihe yakira jye narayirwaye umuganga witwa Kimonyo anyandikira
umuti witwa dermovate pommade, none narakize neza, uwo muti ugura 5500Frw.

Imana imufashe.

Kamana yanditse ku itariki ya: 12-10-2012  →  Musubize

Birababaje cyane rwose kubona abana bangana kuriya bagiye kuborera muri gereza kubera guhitamo nabi uko batwara ubuzima bwabo!Ko umuntu aba yasambanye abishaka yagiye yakira n’ingaruka zabyo ko na mbere yo kubikora aba azi neza ko ari we n’uwo mugabo cyangwa ubusore basambanye nta numwe w’ingumba(utabyara)!Nonese harya umuntu iyo yanze ubugingo bwe wenda kubera kutamenya Imana, ananga umubiri we?Nsingirango agakingirizo ni ikintu cyoroheye buri wese ugakeneye kukabona!Ababyeyi n’abayobozi turacyafite akazi katoroshye ko kuyobora urubyiruko mu nzira iganisha ejo hazaza heza!

Patrick yanditse ku itariki ya: 12-10-2012  →  Musubize

Nonese ntihagiyeho itegeko ryemerera abagore n’abakobwa gukuramo inda? Ni iki babashakaho se ko babyemeye wasanga ari uko ubwo ari abakene ari umukire ntawamukoraho.

Uwineza yanditse ku itariki ya: 12-10-2012  →  Musubize

Nonese ntihagiyeho itegeko ryemerera abagore n’abakobwa gukuramo inda? Ni iki babashakaho se ko babyemeye wasanga ari uko ubwo ari abakene ari umukire ntawamukoraho.

yanditse ku itariki ya: 12-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka