Babiri bari mu maboko ya polisi bakekwaho gutema inka z’umuturage

Abaturage babiri bo mu murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare bari mu maboko ya polisi bakekwaho gutema inka icyenda zari mu rwuri rwa Kanyenjwi utuye mu Kagari ka Rutungo mu ijoro rishyira tariki 30/07/2012.

Bamwe mu baturage bahatuye bavuga ko iki gikorwa cy’urugomo cyaba cyaratewe no kuba inka za bamwe mu borozi bo muri ako gace zonera abaturage bahahinga ariko uhagarariye umuryango watemewe inka, Kobusinge Mebo, avuga ko nta kibazo bari bafitanye n’abaturanyi. Kobusinge asaba ubuyobozi kumurenganura kuko bahagiriye igihombo.

Nubwo nta makuru afatika ku bantu baba batemye izo nka, babiri mu bakekwaho icyo cyaha bari mu maboko y’inzego z’umutekano; nk’uko byemezwa na Munyangabo Célestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga.

Uretse kuba abo babiri bakekwa ariko bahinga hafi y’urwo rwuri inka zatemewemo kandi bakaba barababonyeho amaraso hakomeje gushakishwa ibimenyetso bigaragaza niba ari bo babikoze ari na ko bashakisha undi wese waba yarabigezemo uruhare.

Mu nka icyenda zatemwe kugeza ubu imwe ari iyo irembye cyakora zose ngo zikomeje kwitabwaho n’abavuzi b’amatungo. Munyangabo asaba abaturage kujya bitabaza inzego z’ubuyobozi mu gihe bagiranye ikibazo zikabafasha kugikemura aho gukora ibikorwa by’urugomo.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka