Ari mu maboko ya polisi azira udupfunyika 1500 by’urumogi

Sohaib Nkweno, utuye mu Murenge wa Cyanzarwe, Akarere ka Rubavu yatawe muri yombi na polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali i Nyabugogo imusanganye udupfunyika 1500 tw’urumogi yari ajyanye mu Mujyi wa Kigali.

Nkweno yatewe imboni n’abagenzi bari kumwe na we mu mudoka yavaga i Rubavu ijya i Kigali, abagenzi batanga amakuru kuri Polisi bageze i Nyabugogo ahita atabwa muri yombi; nk’uko Polisi ibitangaza. Uyu mugabo afungiye kuri Stasiyo ya Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Albert Gakara atangaza ko abantu bishora mu bucuruzi by’ibiyobyabwenge kubera gushaka amaramuko ngo ariko Polisi ntabwo izabyihanganira. Ati: “ Polisi ntizihanganira umuntu wese wishora mu bikorwa by’ibyaha.”

Supt. Gakara yahamagariye abashoferi gukorana n’inzego zishinzwe umutekano mu guhashya abacuruza ibiyobyabwenge babikura mu bihugu by’abaturanyi. Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ni kimwe mu bihugu duturanye giturukamo ibiyobyabwenge bwinshi.

Nkweno ari mu maboko ya Polisi azira urumogi. (Photo:RNP)
Nkweno ari mu maboko ya Polisi azira urumogi. (Photo:RNP)

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yibukije ko abantu bose bagomba kugira uruhare mu kurandura ibiyobyabwenge n’ababicuruza bahanahana amakuru n’inzego zishinzwe umutekano ku gihe.

Yabivuze muri aya magambo: “Polisi irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo isibe inzira zose zishobora kunyuzwamo ibiyobyabwenge. Ni muri urwo rwego, Polisi isaba abantu gukorana nayo kugira ngo barandure ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge no kubinywa bibangamira iterambere ry’igihugu.”

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeho ahana y’u Rwanda iteganya igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu ry’igihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500 ku muntu wese ukoresha ibiyabyabwenge mu buryo butandukanye.

Igika cya kabiri cy’iyo ngingo giteganya igihano kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu ry’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu ku muntu ufashwe yinjiza mu gihugu ibiyabyabwenge.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka