Ari mu gihirahiro nyuma yuko inzu ye igonzwe n’imodoka y’ibitaro bya Kibungo

Mukamudenge Fibronia utuye mu mudugudu wa Rutagara, akagali ka Cyabajwa, umurenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza avuga ko yaheze mu gihirahiro nyuma yo kugongerwa inzu ye n’imodoka y’ibitaro bya Kibungo.

Iyi modoka yagonze inzu ya Mukamudenge tariki 05/01/2013, ubwo yagonganaga na Voiture bigasakirana maze imodoka y’ibitaro igata umuhanda ikagonga iyi nzu.

Kuva iyi nzu yagongwa ikanonekara kuko yasenyutseho, nyiri nzu ngo ntako atagize ngo abaze uko yarenganurwa ariko ngo na n’ubu ntararenganurwa.

Asobanura uko byamugendekeye yagize ati “Kuva nasenyerwa inzu n’iyi modoka ntakirakorwa, ngaho ejo bundi barambwiye ngo barampa ibihumbi 170 gusa. Njyewe narayanze maze mbasaba kunkoreshereza inzu yasaguka nabo bakayijyanira.”

Kuri iki kibazo ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarondo bwizeza uyu muturage ko agiye kwishyurwa kuko bari kuvugana na societe y’ubwishingizi yemeye kumwishyura.

Naho ku ruhande rw’ibitaro bya Kibungo, Magnifique Paulette, ushinzwe imiyoborere n’icungamutungo muri ibi bitaro yatangarije itangazamakuru ko nta kindi babona ibitaro byafasha uriya muturage usibye kumufasha kubigeza mu nzego zibishinzwe z’ubwishingizi.

Yakomeje avuga ko ubwishingizi aribwo bwabikemura kuko bwamaze no kureba ibyangiritse ngo buzabyishyure.

Nubwo ubwishingizi aribwo butezweho igisubizo, uyu muturage avuga ko imvura imuranyagira ndetse ko ntaho akijya kuko aba arinze inzu ngo abajura batinjirira ahasenyutse bakamwiba.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka